Icyo ubuyobozi bwa 1:55 AM buvuga kw'igenda rya Ross Kana
Umuhanzi Ross Kana yatunguranye asohora inyandiko ivuga ko yamaze guhagarika imikoranire ye na 1:55 AM bitungura abatari bake. Ubuyobozi bw' iyo nzu buvuga ko buri gutegura inyandiko igaruka kuri uwo mwanzuro.
Ku wa Gatandatu tariki ya 03 Gicurasi 2025 nibwo umuhanzi nyarwanda, Ross Kana yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga asohora itangazo rihamya ko yasezeye muri 1:55 AM. Abari abayobozi be bahishuye ko mu minsi iri imbere bazatangaza uruhande rwabo.
Muri iyo nyandiko Ross Kana yavuze ko asezeyemo kubera ko batubahirije ibikubiye mu masezerano.
Ati:"Hashingiwe kutubahiriza ibikubiye mu masezerano twagiranye ku wa 01 Ukuboza 2023. Ibi byagize ingaruka ku byo nateganyaga kugeraho n'iterambere ryanjye nk' umuhanzi."
"Mfashe uyu mwanzuro kugira ngo nshake ahari andi mahirwe ajyanye n'intego zanjye kandi nkeneye nk'umuhanzi."
Mu kiganiro na Radio Salus, Umuyobozi ushinzwe inozamubano muri 1:55 AM, Joby Joshua yavuze ko ayo makuru bayamenye ariko mu minsi iri imbere bazasohora inyandiko ibigarukaho.
"Tumwifurije amahirwe masa mu rugendo rwe rw'umuziki. Ariko mu minsi iri imbere tuzasohora inyandiko yacu ivuga ku mikoranire yacu na we; niba hari icyo tumuca cyangwa se niba ntacyo."
Igisubizo.com yagerageje guhamagara Ross Kana ngo kimubaze niba nta masezerano we yishe ku buryo hari ibyo yazacibwa, ariko ntiyafashe telefone.
Ross Kana yageze muri 1:55 AM mu Ukuboza 2023 ahakorera indirimbo: Fou de Toi, Sesa na Mami. Ubu ari kwitegura gusohora iyo yise "Molela."
What's Your Reaction?










