Ese abantu bakiriye bate imbabazi za Aisha wise abagabo batari muri CTU amagweja n’ibimonyo?
Inkindi Aisha umenyerewe muri filime nyarwanda yaciye ku rubuga rwa X asaba imbabazi ab’igitsinagabo aherutse kwibasira abita amagweja n’ibimonyo.
Abanyarwanda biganjemo abagabo ntibakiriye neza amagambo y’umukinnyikazi wa filime witwa Inkindi Aisha wavuze ko abagabo batari mu Ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba mu Rwanda (CTU) ari amagweja n’ibimonyo. Yokejwe igitutu n’amagambo y’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinjaga gutukana mu ruhame, maze mugitondo cyo ku wa 20 Nyakanga 2024 azindukira ku rubuga rwa X asaba imbabazi abo yibasiye. Ni imbabazi zakiriwe mu buryo bunyuranye, ariko abenshi bamubabariye.
Mu minsi yashize mu Rwanda hari igikorwa cyo kwamamaza abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n'Abadepite, hari abasore n’abagabo babarizwa mu Ishami Rishinzwe kurwanya Iterabwoba mu Rwanda (Counter-Terrorist Unit; CTU) bagaragaye muri icyo gikorwa bacunga umutekano. Nyuma yuko umukinnyikazi wa filime, Aisha ababonye yagiranye ikiganiro na Murindahabi Irene amubwira ko yabonyemo abasore beza, avuga ko abandi basigaye batagiyemo ari amagweja n’ibimonyo.
Yagize ati:”Ngo abagabo ba ndi imbere! Ngo abagabo mu muhanda! Nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU kuki yatwaye abagabo bacu bose? Agasiga amagweja, ibimonyo n’ibindi n’imba ari ibiki?”
Ibi amaze kubitangaza abantu bagiye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko batashimishijwe n’ibyo yavuze, bamushinja gutukana mu ruhame.
Uyu mukobwa akibona ibyo yavuze ko ari amakosa, yahise azindukira ku rubuga rwa X asaba imbabazi abantu bose yibasiye.
Yagize ati:”Mfashe uyu mwanya ngira ngo nsabe imbabazi ib’igitsinagabo kubwo gukoresha imvugo itari nziza mu ruhame mbibasira. Nanjye birambangamiye nubwo nabikoze nzi ko ari ibintu biraho pe! Mwumve ko njye n’umutima wanjye duciye bugufi tubasaba imbabazi.”
Ni imbabazi zakiriwe n’abatari bake bamwe bahita bagaragaza ko bamubabariye. Uwitwa Nzeyimana Jean Bosco yagize ati:”Twakubabariye.” Na we aramushimira kuba amubabariye. Uwitwa Yusti yagize ati:”Njyewe ndakubabariye pe!” Uwitwa Her Majesty Blancho yagize ati:”Nibakubabarire ariko ntuzongere.” Uwitwa MPUMU yagize ati:”Ntawe udakosa mukobwa mwiza, ariko ujye umenya ko uri ijwi kandi ibyo uvuze birihuta bitewe na media (igitangazamakuru) uriho. Ntawagira inzigo cyangwa inzika Imana n’abantu bakubabarire.”
Mu butumwa Igisubizo.com yabonye ubwinshi buramugira inama yo kujya avuga ibiboneye ndetse baboneyeho n’umwanya wo kumubabarira. Hari kandi abamusabye gusubira aho yabivugiye akaba ariho asabira imbabazi.
Abantu bakiriye imbabazi z'umukinnyikazi wa filime, Inkindi Aisha
What's Your Reaction?










