Umugabo wa Rihanna, A$AP Rocky yahishuye isoko y’urukundo rwe na we

A$AP Rocky umaze kubyarana na Rihanna abana babiri yavuze ko yamaze igihe akundana na Rihanna ariko we (Rihanna) akabifata nk’ibisanzwe, ibintu byahindutse amukozeho.

Aug 24, 2024 - 17:03
Aug 25, 2024 - 06:33
 0
Umugabo wa Rihanna, A$AP Rocky yahishuye isoko y’urukundo rwe na we

Umuraperi w’Umunyamerika Rakim Athelaston Mayers uzwi mu muziki nka A$AP Rocky yavuze ko yatangiye kuba inshuti na Rihanna mu mwaka wa 2013, uwo mukobwa akajya akundana n’abandi basore  A$AP Rocky ari aho, yaje kubona ko uwo musore ari mu rukundo igihe yamukoraga hepfo y’umugongo.

Icyamamarekazi mu muziki w’Isi, Rihanna yatunguye abantu ashyira ku ruhande abasore yakundanye na bo igihe kirekire barimo Chris Brown, Drake na Hassan Jameel ajya mu rukundo n’umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, A$AP Rocky ubu bakaba babana nk’umugabo n’umugore, bamaze kandi kubyarana abana babiri: RZA na Riot.

Billboard yanditse ko nubwo abantu batunguwe n’itumbagira ry’urukundo rwabo, A$AP Rocky yahishuye ko batangiye gukundana mu mwaka wa 2013.

Yagize ati:”Muri 2013 nibwo Rihanna yatangiye kuba inkoramutima yanjye. Yakundanaga n’abandi basore ariko natwe dukundana bucece. Nyuma nakomeje kumugirira amarangamutima ariko nkangongwa nuko ubukungu bwe bukubye ubwanjye inshuro 10, andutaho amezi  akaba n’icyamamare kundusha. “

“Igihe twahuriye mu bitaramo bizenguruka hirya no hino ku migabane, niyemeje kumukorera igikorwa gikomeye kugira ngo abone ko mushaka; turi ku rubyiniro naramwegereye, ndamuhobera ubundi mfata ku gice cyo hepfo y’umugongo (ku kibuno), abafana batera akaruru, bamwe mu bari bagize ikipe ye bashaka kuntandukanya na we ariko babonye ko atashatse kunyirekuza, bakabona ahubwo yabyishimiye, barandetse!”

Uyu muraperi yakomeje avuga ko kuva ubwo yatangiye kumubona mu ishusho itari nk’iya mbere. Ati:”Nyuma y’uwo munsi yatangiye kumbona mu ishusho nziza. Murabona ko uyu munsi  dufite umuryango wacu.”

A$AP Rocky ahamya ko icyizere yigiriye ari cyo cyatumye yegukana Rihanna.

Kimwe mu bishimangira ko urukundo rwa A$AP Rocky na Rihanna rwatangiye mu mwaka wa 2013, ni indirimbo yitwa ‘Fishion Killa’ yagiye hanze ku wa 26 Nzeri 2013. Muri iyi ndirimbo, A$AP yakoresheje Rihanna nk’umukobwa uyigaragaramo (video vixen).

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow