Abashinzwe umunyarwandakazi, Gloria Bugie washyiriwe hanze amashusho y’ubwambure bwe, biyemeje kumurwanirira
Nyuma y’isakara ry’amashusho y’ubwambure bw’umuhanzikazi nyarwanda, Gloria Bugie, inzu imureberera inyungu yiyemeje gukurikirana abayasangije abandi.
Inzu ‘Hitboss Management’ ireberera inyungu umuhanzikazi nyarwanda, Gloria Busingye uzwi mu muziki nka Gloria Bugie ukorera umuziki we mu gihugu cya Uganda, yashyize hanze itangazo rivuga ko yiteguye gukurikirana abantu bashyize hanze n’abakwirakwije amashusho y’ubwambure bw’uwo muhanzikazi wabo.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, tariki ya 17 Nzeri 2024, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuhanzikazi Gloria Bugie ukunzwe mu ndirimbo ‘Nyash’ ari ahantu mu cyumba yiyambuye ubusa, ibice bye by’ibanga birimo amabere.
Ayo mashusho yateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko ari we wayashyize hanze ku bushake kugira ngo abantu bamwiteho anamenyekane, abandi bagakeka ko haba hari umuntu wamwinjiriye muri telefone agahita ayasakaza.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri 2024, inzu ishinzwe ibikorwa bye by’umuziki yitwa ‘Hitboss Management’ yashyize hanze itangazo rigaragaza ko yababajwe n’iryo shyirwa hanze ry’ayo mashusho.
Yagize iti:”Hitboss Management ibabajwe no kubamenyesha ko hashyizwe hanze amashusho y’ubwambure bw’umuhanzikazi Gloria Bugie. Twamaganiye kure icyo gikorwa dore ko cyitemewe ndetse gihanirwa n’amategeko.”
“Turimo kureba amategeko ahana icyo cyaha tunashakisha abayashyize hanze. Tubamenyeshe ko tuzakurikirana mu mategeko abakekwaho kuyashyira hanze n’abayasangije abandi.”
Iyi nzu yashimiye abafana bakomeje kubazirikana muri ibi bihe byibasira umuhanzikazi wabo.
Iti:”Turashimira abafana, inshuti n’umuryango ku bw’urukundo n’ubufasha bakomeje kutugaragariza muri ibi bihe bitoroshye.”
Amateka ya Gloria Bugie agaragaza ko yavukiye mu Rwanda, agakurira muri Uganda.
Gloria Bugie ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe i Kampala mu gihugu cya Uganda biciye mu ndirimbo ze zirimo ‘Nyash,’ ‘Tukilimu,’ na’ See Me.’ Iyi ndirimbo ‘Nyash’ yamaze kumubera ibendera rye ry’umuziki, ni yo yakunzwe cyane haba mu tubari no ku mbuga nkoranyambaga. Ubu imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 400 ku rubuga rwa YouTube.
Hamaze gusakazwa amashusho y'ubwambure bwa Gloria Bugie, yahise aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga
Hitboss Management yiyemeje kurengera Gloria Bugie
What's Your Reaction?










