Marina yambitswe impeta y'urudashira na Yvan Muziki
Ku mugoroba wuje amarangamutima menshi, ku wa 14 Gashyantare 2026, Yvan Muziki yahisemo ko atazibukwa gusa nk’umunsi yamuritseho album nshya, ahubwo nk’itariki yahinduye ubuzima bwe bwite.
Mu gitaramo cyabereye muri Kigali Universe, cyari cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki n’abahanzi batandukanye, ni bwo yateye ivi asaba Marina kumubera umugore.
Byabaye ahagana saa sita z’ijoro n’iminota mike, mu gihe ibyishimo byari bigeze ku rwego rwo hejuru.
Abari bitabiriye icyo gitaramo bari bamaze kuryoherwa n’indirimbo zigize album ye nshya yise “Inganzo Ntahangarwa”, igizwe n’indirimbo 17 zateguranywe ubwitonzi.
Uretse kuba ari album ye, Marina yayigizemo uruhare rugaragara, haba mu myandikire no mu kuyitunganya, ndetse hari indirimbo bahuriyemo bayiririmba.
Mu ijambo rye, Yvan Muziki yavuze ko urukundo rwe na Marina rwagiye ruvugwa kenshi, ariko bakarugira ibanga kubera ko igihe cyo kurushyira ku mugaragaro cyari kitaragera.
Yashimiye abari aho bose bamushyigikiye mu muziki no mu buzima bwe, agaragaza ko kubona umukunzi basangiye umwuga ari umugisha wihariye.
INDI NKURU WASOMA :DRC: Abanyamulenge bajyanye mu rukiko ingabo z'u Burundi
Igihe cyo kwambikana impeta cyabaye nk’icyatunguranye kuri benshi. Marina yabanje gukuramo impeta yari yambaye, maze yemera kwakira iyahawe n’umukunzi we.
Amashyi n’induru z’ibyishimo byahise byuzura mu cyumba, bamwe bagaragaza amarangamutima yabo mu buryo budasanzwe, cyane ko byari ku munsi wahariwe abakundana.
Muri icyo gitaramo, hanaririmbye abahanzi banyuranye bashimye intambwe Yvan Muziki ateye. Hari abagarutse ku rugendo rwe rurerure mu muziki, bamushimira ubwitange n’umurava byamuranze.
What's Your Reaction?










