DRC: Abanyamulenge bajyanye mu rukiko ingabo z'u Burundi
Umuryango w’Abanyamulenge batuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watanze ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), usaba ubutabera ku byaha uvuga ko byakozwe n’ingabo z’u Burundi mu gace ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iki kirego cyatanzwe binyuze mu miryango Action pour le Développement et la Paix endogènes (ADEPAE) hamwe na Mutualité Shikama, ihagarariye Abanyamulenge. Bavuga ko ingabo z’u Burundi ziri muri Congo kuva mu Ugushyingo 2022, hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi, zagize uruhare mu bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.
Amakuru atangwa n’abatanze ikirego agaragaza ko mu Minembwe habayeho gufunga inzira zihuza ako gace n’ahandi, bikabuza abaturage kubona ibiribwa, imiti n’ibindi by’ibanze. Hari n’abavuga ko bamwe mu bageragezaga guhunga bishwe ku mihanda, abandi bagasiga imitungo yabo.
Leta y’u Burundi, binyuze mu Mushinjacyaha Mukuru wayo, yamaze gusubiza urukiko ihakana ibyo ishinjwa. Iki kirego cyatanzwe mu Ukwakira, hubahirijwe igihe ntarengwa cy’iminsi 60 giteganywa n’amategeko ya EACJ. Abaregwa bavuga ko ibyaha byatangiye ku wa 17 Ukwakira 2025.
INDI NKURU WASOMA :Impamvu ibizagenda ku kibuga cy’Indege cy’i Bugesera byagabanyutse
Hagati aho, hari izindi manza zirimo gutegurwa, zirimo izirega ubutegetsi bwa Congo n’u Burundi ku byaha by’ivangura n’imvugo zibiba urwango, cyane cyane zibasira Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa Congo. Hari n’ikirego cyatanzwe ku wahoze ari umuvugizi w’ingabo za Congo, Maj Gen Sylvain Ekenge, ku magambo yavuze kuri televiziyo y’igihugu.
Mu myaka myinshi ishize, amoko arimo Abanyamulenge yakomeje guhura n’ihohoterwa no kwimurwa ku gahato. Abasesenguzi bagaragaza ko imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikomeje kugira uruhare mu makimbirane ashingiye ku moko muri ako karere.
What's Your Reaction?










