Ukwitana ba mwana gukomeje kuba kose hagati y'Amerika na Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cya Iran kiri kugerageza kugirana ibiganiro na Amerika kugira ngo haboneke amasezerano yo kugabanya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi ;ibintu ubutegetsi bwa Tehran buhakana bwivuye inyuma.

Mar 6, 2026 - 07:17
Mar 6, 2026 - 10:08
 0
Ukwitana ba mwana gukomeje kuba kose hagati y'Amerika na Iran

Trump yabivuze kuri uyu wa Kane ubwo yari mu birori byabereye mu biro bye [White House] aho yakiriye ikipe ya ruhago ya Inter Miami ikinamo Lionel Messi. Yavuze ko abayobozi ba Iran bari kugerageza kuvugana na Washington bashaka uko ikibazo cy’intambara cyakemuka.

Yagize ati: “Baraduhamagara babaza bati ‘twakora iki ngo tugire amasezerano?’ Nababwiye ko baje bitinze gato.”

Trump yanavuze ko ibitero bya gisirikare bya Amerika na Israel biri kugabanya imbaraga za Iran, cyane cyane ku bijyanye n’intwaro za misile n’indege zitagira abapilote (drones).

Yavuze ko igisirikare cya Iran mu nyanja cyangiritse cyane, avuga ko mu minsi itatu gusa amato menshi yarohamye.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko kugeza ubu kimaze kurohamisha amato arenga 30 ya Iran kuva intambara yatangira.

Umuyobozi w’ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, Admiral Brad Cooper, yavuze ko ibitero bya misile bya Iran byagabanutse ku kigero cya 90% ugereranyije n’umunsi wa mbere w’imirwano.

Icyakora, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko igihugu cye kidashaka agahenge k’intambara kandi ko nta mpamvu kibona yo kugirana ibiganiro na Amerika. Mu kiganiro yagiranye na NBC News, yavuze ko Iran yigeze kugirana ibiganiro na Washington inshuro ebyiri ariko bikarangira igabweho ibitero hagati mu biganiro.

Hagati aho, Trump yavuze ko nubwo ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byazamutse kubera iyi ntambara, abona bizagabanuka vuba. Ibiciro bya peteroli ku isi byazamutseho hafi 16% kuva imirwano yatangira, bitewe n’uko imihanda inyuramo peteroli yo mu Burasirazuba bwo Hagati ihungabanye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow