Ese kwiga kaminuza biracyari ingenzi mu Rwanda ?
Mu gihe imibare igaragaza ko ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda buri ku gipimo cya 15%, benshi mu banyeshuri n’ababyeyi bakomeje kwibaza niba kujya muri kaminuza bikiri inzira yizewe yo kubona akazi, cyangwa niba hakenewe gushaka indi nzira ijyanye n’isoko ry’umurimo rihindagurika ; Dore icyo intebe y’ubwanditsi ya Igisubizo.com ibivugaho.
Mu myaka ishize, kujya muri kaminuza byafatwaga nk’inzira y’ingenzi iganisha ku buzima bwiza n’akazi keza. Ariko uko ibihe bigenda bihinduka, ni ko n’iki gitekerezo kirushaho kugibwaho impaka, cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda.
Imibare iheruka gutangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu Rwanda abantu miliyoni 5.6 bari mu kigero cyo gukora. Muri bo, 13% ni abashomeri, bivuze ko umuntu umwe mu bantu barindwi badafite akazi.
Iyo urebye ku rubyiruko, iki kibazo kirushaho gukomera kuko ubushomeri buri kuri 15%, ndetse bukaba hejuru mu bagore (16%) kurusha mu bagabo (11%). Ibi bigaragaza ko nubwo urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu, hari imbogamizi zikomeye mu kubona akazi.
Iyi mibare ituma hibazwa byinshi ku gaciro k’impamyabumenyi za kaminuza. Ese koko kujya muri kaminuza biracyatanga icyizere cyo kubona akazi? Cyangwa hari indi nzira yakwibandwaho kurushaho?
Ku ruhande rumwe, ntawakwirengagiza ko kaminuza igifite akamaro kanini. Abayirangije bakunze kugira amahirwe yo kubona akazi keza ugereranyije n’abatayize.
Uretse akazi, kaminuza itanga ubumenyi bwimbitse n’ubushobozi bwo gutekereza no gusesengura, bifasha umuntu mu buzima bwe bwose. Nanone, ubuzima bwo muri kaminuza bufasha urubyiruko kwigenga, guhura n’abandi bantu batandukanye no kwagura imitekerereze.
Ariko nubwo bimeze bityo, hari n’ibigaragaza ko impamyabumenyi idahagije. Hari abarangiza amasomo yabo bagategereza igihe kirekire batarabona akazi, abandi bakabura n’aho bahera. Ibi bituma bamwe bavuga ko isoko ry’umurimo riri gushaka cyane ubunararibonye n’ubumenyi ngiro kurusha impamyabumenyi yonyine.
INDI NKURU WASOMA : Céline Dion agiye kugaruka ku rubyiniro nyuma y’imyaka ine
Byongeye kandi, si buri wese ugenewe kujya muri kaminuza. Hari bamwe baba bafite impano n’ubushobozi mu myuga ngiro ishobora kubageza ku ntsinzi batanyuze mu mashuri makuru. Aha ni ho hagaragarira akamaro k’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ashobora gutanga ibisubizo byihuse ku kibazo cy’ubushomeri.
Ku mbuga nkoranyambaga, impaka ku kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko zimaze gufata indi ntera. Hari abashinja inzego zitandukanye kudashyira imbaraga zihagije mu guhanga imirimo, mu gihe abandi bagaragaza ko urubyiruko rukwiye kwihangira imirimo no kudategereza akazi ka Leta gusa.
What's Your Reaction?










