Céline Dion agiye kugaruka ku rubyiniro nyuma y’imyaka ine
Umuhanzikazi w’ikirangirire ku Isi, Céline Dion, yatangaje ko agiye kongera gusubira ku rubyiniro nyuma y’imyaka ine atagaragara mu bitaramo bye bwite, bitewe n’uburwayi bwamugizeho ingaruka ku ijwi no ku mikorere y’umubiri.
Uyu muhanzikazi uzwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka 'My Heart Will Go On' na 'Because You Loved Me', azataramira mu bitaramo 10 bizabera mu nyubako ya Paris La Défense Arena mu Bufaransa, hagati ya Nzeri na Ukwakira 2026.
Ibi bitaramo yabitangaje ku munsi yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 58, aho yavuze ko gusubira ku rubyiniro ari “impano ikomeye yahawe mu buzima bwe.”
Yagize ati: “Niteguye kongera gutaramira abakunzi banjye. Ndumva mfite imbaraga, nishimye, nubwo hari akantu gato ko kugira ubwoba busanzwe.” Yakomeje avuga ko ubu ameze neza kandi atangiye kongera kuririmba no kubyina buhoro buhoro.
INDI NKURU WASOMA : Batatu batawe muri yombi bakekwaho gushaka guturitsa Banki y'Amerika
Céline Dion amaze igihe arwana n’indwara yitwa Stiff Person Syndrome, yamufashe mu 2022, ikaba ituma imitsi y’umubiri ikora nabi, igatera ibibazo mu kugenda no kuririmba. Nubwo ari indwara idafite umuti, uyu muhanzikazi yagaragaje ko yihaye intego yo gukomeza gukora cyane kugira ngo agaruke ku rwego yariho.
Ati: “Nahitamo gucika intege cyangwa nkihatira gukora cyane nk’umukinnyi w’imikino. Nahisemo gukomeza guhatana n’umubiri wanjye.”
Mbere yo kugaruka mu bitaramo bye bwite, Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame mu mikino Olempike ya 2024 Summer Olympics yabereye i Paris.
What's Your Reaction?










