Ese koko Meddy azasohoza isezerano yahaye Singleton?

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy mu muziki Nyarwanda kuri ubu uri kubarizwa mu njyana ya Gospel nyuma yo kubona impano idasanzwe ya Singleton yasabye ko bakorana indirimbo gusa hari kwibazwa niba koko noneho azabishyira mu bikorwa.

Feb 18, 2024 - 18:06
Feb 18, 2024 - 18:58
 0
Ese koko Meddy azasohoza isezerano yahaye Singleton?

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya Singleton ubana n'ubumuga bwo kutabona aririmba indirimbo ya Meddy yise Niyo ndirimbo yahuriyemo na Adrien Misigaro, Meddy yahise abona ko uyu mugabo afite impano idasanzwe ahita asaba ikipe ye ko bategura indirimbo bakazayikorana, gusa abantu bakomeje gushidikanya kuri iri sezerano yatanze.

Uku gushidikanya kuraturuka ku kuba mu mwaka wa 2019 ubwo hasozwaga ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, mu bahanzi bari barimo hagaragayemo Nsengiyumva Francois wamamaye nka Gisupusupu mu basusurukije abari bitabiriye, icyo gihe Meddy yaje kubona amashusho y'uyu mugabo abona afite impano idasanzwe yo kuririmba akoresheje umuduri ahita asaba ikipe ye ko bategura indirimbo azakorana n'uyu musaza.

Akivuga ibi abantu babyakiriye neza ndetse baramushima cyane ku bw'umutima yagize wo gufasha bagenzi be cyane ko mu Rwanda buri muhanzi wese yakwifuza kugira amahirwe yo kuba yakorana indirimbo na we, gusa kuva yabivuga byarangiriye aho, kuko abantu bategereje iyo ndirimbo barayiheba ndetse kugeza n'ubu nta kanunu kayo. Ibi ni na byo benshi bari gushingiraho bibaza niba koko kuri iyi ncuro azarinda isezerano, indirimbo ye na singleton igasohoka.

Meddy kuva yareka kuririmba indirimbo za secular akayoboka inzira y'agakiza amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri za Gospel arizo Grateful na Niyo ndirimbo. Aherutse gutangaza Kandi ko agiye gutuma imbaga y'abantu bayoboka inzira ya Yesu Kristo nyuma yo kuvuga ko atari umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa ahubwo ko ari umuvugabutumwa.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow