Mico the Best yakebuye abahanzi bumva bakora indirimbo mu ndimi z'amahanga gusa

Nkiko Prosper uzwi ku izina ry'ubuhanzi nka Mico The Best yakebuye bamwe mu bahanzi baba bumva ko bakora indirimbo zo mu ndimi z'amahanga gusa kugirango bamamare , aho avuga ko ntacyo byakumarira mu gihe utaramamara no mu Rwanda.

Feb 21, 2024 - 18:13
Feb 21, 2024 - 18:44
 0
Mico the Best yakebuye abahanzi bumva bakora indirimbo mu ndimi z'amahanga gusa

Mico The Best umaze igihe kitari gito mu muziki Nyarwanda, asanga abantu bibwira ko kugira ngo wigarurire abantu benshi mu bihugu bitandukanye ari uko ugomba gukora indirimbo ziganjemo indimi z'amahanga cyane baba bibeshya kuko avuga ko udashobora kwamamara ku isoko mpuzamahanga mu gihe no mu Rwanda batarakumenya.

Ibi yabigarutseho ubwo yari amaze gutaramira mu mujyi wa Huye mu gitaramo cya Tour du Rwanda festival aho yagize ati "Abari gushaka kwigarurira isoko mpuzamahanga bataramanara no mu Rwanda mbaciye intege, ntabyo bazageraho, ijya kurisha ihera ku rugo. Kuri njye, ntekereza ko iyo wamaze kumenyekana ushobora no gutangira gukoresha indimi z'amahanga gake gake utabihubukiye, kuko ushobora gukora indirimbo y'icyongereza ukayiyumvira."

Ibi yabitangaje mugihe usanga bamwe mu bahanzi bakizamuka batekereza ko kugirango ugaragaze ko uri umuhanga ndetse unigarurire isoko mpuzamahanga, ugomba gukora indirimbo ziganjemo indimi z'amahanga cyane kurusha ikinyarwada, nyamara ukabikora utaragera no ku rwego rwo kuba wakora indirimbo ngo byibura n'abanyarwanda bamenye ko wayikoze.

Mico The Best mugihe amaze akora umuziki, yakoze indirimbo zitandukanye zirimo igare, sinakwibagiwe yahuriyemo na Diamond, inanasi ari nayo igezweho muri minsi ndetse n'izindi zitandukanye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow