Miss Kenguruka wavuye mu irushanwa rya Miss Burundi 2025 mu buryo bwatunguranye yanditse amagambo akomeye

Umukobwa witwa Kenguruka Chainese Ketina wari witabiriye irushanwa rya Miss Burundi akaza kuvamo mu buryo butavuzweho rumwe, yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga agira icyo avuga.

Jul 30, 2025 - 18:38
Jul 30, 2025 - 21:47
 0
Miss Kenguruka wavuye mu irushanwa rya Miss Burundi 2025 mu buryo bwatunguranye yanditse amagambo akomeye

Nyuma y'iminsi ine hatowe Nyampinga (Miss) w'U Burundi 2025, Kaneza, umukobwa bari bahanganye Kenguruka ariko akaza kuviramo muri kimwe cya kabiri cy' irangiza yahishuye urwego rwe.

Mu butumwa yatambukije yagize ati:"Munyicaze hafi y'abagore bakunda abagabo n'abana babo. Bifuza kuba abaherwe. Munyicaze hafi y'abagore basenga kandi bakora iyo bwabaga ngo bamamaze Ubwami bw' Imana."

"Munyicaze hafi y'abagore badakunzwe ariko bafite abo bafatira ikitegererezo ngo biteze imbere. Munyicaze hafi y'abagore babona icyo mbura ntibanyangize ahubwo bamfasha kuzamura urwego no gutuma nkemura ibyo bitagenda neza nkatera imbere. Ni abagore b'abanyabwenge."

Ni amagambo yazamuye amarangamutima ya benshi bibaza mu by'ukuri icyo yashatse kuvugamo nyuma yo kutagera ku mpera z' irushanwa rya Miss Burundi akaviramo hafi yazo.

Miss Kenguruka yasabye abantu kumushyira mu kiciro cy'abagore b'abanyabwenge

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow