Jose Chameleone yavuze impamvu abahanzi bakuru bari kugaruka bakaganza abato

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Jose Chameleone yavuze ko abahanzi b'inzaduka bari kunebwa cyane ntibite ku myandikire y'indirimbo.

Jun 1, 2025 - 18:35
Jun 1, 2025 - 19:49
 0
Jose Chameleone yavuze impamvu abahanzi bakuru bari kugaruka bakaganza abato

Joseph Mayanja umaze kubaka izina mu muziki nka Jose Chameleone yavuze ko abahanzi bakuze biharira ikibuga cy’umuziki mu gihugu cye cya uganda kubera abakiri bato batari gushyira imbaraga mu myandikire y'indirimbo, ahubwo bari kwita ku mudundo wumvwa igihe gito ugahita ahararukwa.

Mu kiganiro na RTV, Jose Chameleone yagarutse ku kuntu abahanzi bashya bo muri Uganda batari gukora nka bo bakuru kuko bari kuzambya umuziki.

Ati:"Muri iyi minsi, umuziki wo muri Uganda ntabwo navuga ko uhagaze neza kuko abakuze bari kugaruka bagakorana abakiri bato. Abantu bari gufata ko kuririmba ari ibintu byoroshye."

"Bari kwita cyane ku mudundo w'indirimbo; abatunganya indirimbo bari gushyira umutima ku guhanga umudundo, noneho n'abahanzi bari kujya muri studio bakishakira umudundo mwiza ntibahange imirongo myiza."

Muri Kanama 2024, Jose Chameleone uzwi mu ndirimbo: Badilisha, Mama Mia, Wale Wale na Valu Valu, yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 amaze akora umuziki. Muri uyu mwaka ari kwishimira ko agize imyaka 47 y’amavuko agikora umuziki neza.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow