Inkomoko y'amashusho ya Rigathi Gachagua yasakajwe na Snoop Dogg
Abakoresha urubuga rwa Instagram batunguwe no kubona umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika, Snoop Dogg asangiza abarukoresha amashusho y'uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, icyo gihe yaragezwe kure no kweguzwa mu Ukwakira 2024.
Snoop Dogg wubatse ibigwi mu njyana ya hip-hop muri Amerika no hanze yaho yafashe amashusho y'uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua aramburana umujinya impapuro, ayasangiza abakoresha Instagram.
Rigathi Gachagua wegujwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya mu mpera z' umwaka ushize wa 2024, yongeye kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga ubwo yagarurwaga n'umuraperi, Snoop Dogg.
Muri ayo mashusho agaragara yarakaye aramburana umujinya impapuro. Bigaragara ko aba yabuze aho ibyo ashaka biherereye.
Usubije amaso inyuma mu bihe bya nyuma ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya, ayo mashusho yafashwe ku wa Mbere tariki ya 07 Ukwakira 2024 ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru i Karen, Nairobi, Kenya.
Icyo gihe Rigathi yarakomeje kuvuga ko nta kibi yakoze mu ruhande rwe cyatuma yeguzwa, yabonaga ari umwere, yiyemeza kurwanira intebe ye ngo ntazigera yegura.
Ibihe bye kuri iyo ntebe byageze ku musozo ku wa 01 Ugushyingo 2024, ubwo byemezwaga ko yegujwe ndetse hashyirwaho umusimbura we mushya, Kithure Kindiki.
What's Your Reaction?










