Umunyamakuru wa RBA, Polyvalent yasohoye indirimbo y'ubuhanuzi "AMAYERI II" - AMASHUSHO
Umuhanzi, umusizi akaba n'umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA/Huye, Radio Huye) yamaze gusohora indirimbo yise "Amayeri II" ishingiye ku byo yavuze mu mwaka wa 2022.
Bibebityo Polyvalent ukoresha izina rya Polyvalent mu muziki w'injyana ya rap, yashyize hanze indirimbo "Amayeri II" igaruka ku byaranze imyidagaduro y'umwaka wa 2024 n'intangiriro z'uwa 2025 ariko bimwe mu bivugwamo nko gukubitana amapiki yari yarabyikijeho mu mwaka wa 2022.
Mu kiganiro cyihariye na Igisubizo.com, Polyvalent yavuze ko indirimbo "Amayeri II" yayikoranye n'utunganya indirimbo akanazifatira amashusho ukorera mu mujyi wa Huye/Butare witwa Jadish. Ishingiye ku yo yasohoye mu mwaka wa 2022.
Ati:"Indirimbo 'Amayeri II' igaruka ku nkuru zaranze imyidagaduro yo mu Rwanda mu mwaka wa 2024 no mu ntangiriro za 2025, zirimo abagaragaje urwango hagati yabo ku mbuga nkoranyambaga, abandi bavuga ko bahunze igihugu. Irashishikariza abantu gukundana no gushyira hamwe."
Iyo ndirimbo yashibutse ku yitwa "Amayeri" yasohoye mu mwaka wa 2022 yavugagamo ibyabaye n'ibiri kuba.
Ati:"Amayeri I nayanditse mu mwaka wa 2022 mvugamo ko abantu bazakubitana amapiki, none dore mu 'Amayeri II' byarasohoye. Njye mvuga ko batangiye gukubitana amapiki; izo nzangano, amatiku n'amashyari byatumye bamwe bafungwa, abandi bava mu gihugu, ni yo mapiki navugaga."
Uyu musore uri kurangiza kwiga muri Kaminuza y'U Rwanda Ishami rya Huye yongeyeho ko abantu bakunze icyo gihangano kuko kimeze nk' igitabo kibitsemo ibyaranze imyidagaduro.
Hari abamubwiye kandi ko iyi ndirimbo, yatunganyirijwe mu mujyi wa Huye/Butare, yerekana ko uyu mujyi wahoze ari igicumbi cya muziki nyarwanda ugifite impano zimeze nka Zahabu zikeneye kugaragazwa.
Umuraperi Polyvalent yasohoye Amayeri II igaruka ku byaranze imyidagaduro mu mwaka wa 2024 no mu ntangiriro za 2025
Polyvalent uri gukorera umuziki mu mujyi wa Huye/Butare avuga ko ari gutanga umusanzu we mu kuzahura umuziki waho biciye mu gukorana n'abahanzi baho
Uyu muraperi avuga ko abasogongeye ku 'Amayeri II' baryohewe bamusaba kuzakora na 'Amayeri III'
Polyvalent yamenyekanye mu zindi ndirimbo zirimo KUMUSARABA-Vestine&Dorcas (Holy Drill Version)
What's Your Reaction?










