Icyo Alyn Sano yungukiye mu guhura n’ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Weiss
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo 2024, umuhanzikazi Alyn Sano yahishuye ko yahuye n’ambasaderi w’igihugu cya Israel mu Rwanda, Weiss. Yahamije ko bagiranye ibiganiro bizamugirira akamaro.
Uyu muhanzikazi Alyn Sano yagaragaje ko yanejejwe no guhura n’ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Weiss aho yavuze ko uwo mugore yakunze inkuru ye kandi bazakomeza kugirana ubufatanye.
Mu masaha ya mbere ya Saa sita yo kuri uyu wa Kane nibwo Alyn Sano yanyarukiye ku rubuga rwa X yifashisha ibyanditswe n’ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Madamu Einat Weiss, ubundi agira ati:”Mbega ibyishimo! Wakoze cyane Madamu Weiss.”
Uwo Madamu Weiss na we yashimishijwe no guhura na Alyn Sano dore ko yanyarukiye kuri X agira ati:”Nashimishijwe no guhura n’umunyempano, umuhanzikazi nyarwanda akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Alyn Sano.”
“Byari byiza kumva no kwiga uburyo yigize akiteza imbere akagera ku bwamamare, ubu akaba ari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu gihugu.”
Igisubizo.com yashatse kumenya ibyavuye muri icyo kiganiro yagiranye n’Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, maze Alyn Sano avuga ko yishimiye kuba barahuye bakaganira kandi ngo muri icyo kiganiro basangizanyijemo inkuru zabo zombi, ngo ibyo byamuhaye n’ubufatanye.
Ati:”Nishimiye kuba twarahuye tukaganira, musangiza inkuru yanjye na we ansangiza iye. Yaba njye nishimiye inkuru ye ndetse na we yishimira inkuru yanjye.”
“Ikindi, tuzakomeza kugirana ubufatanye; amfashe mu kumenyekanisha ibihangano byanjye.”
Ambasaderi ni umuntu uba uhagarariye igihugu cye mu kindi gihugu. Madamu Weiss ahagarariye igihugu cye mu Rwanda. Ni umuntu ufite umwanya ukomeye cyane kuko amenya abanyagihugu be bari mu Rwanda. Ashobora kandi gutuma Alyn Sano ajya gutaramira muri Israel cyangwa igihugu cye cyashaka umuhanzi bakorana, Madamu Weiss akaba yamutanga kuko yakunze ibyo akora.
Alyn Sano yishimiye guhura n'Ambasadirise wa Israel, Weiss
Ambasadirise wa Israel, Weiss yanejejwe n'inkuru ya Alyn Sano
What's Your Reaction?










