Ykee Benda yagarutse ku gitaramo cyamuteye ibikomere mu muziki
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Ykee Benda yahishuye ibihe bibi yagiriye mu gitaramo yatumiwemo cya 2019, aho yagiye gutaramira asanga nta bafana bahari. Ibyo ngo ni bimwe mu byamwangirije umuziki.
Ykee Benda uri kurenza imyaka 10 ari mu muziki yagarutse ku byo yamye azinzika by’igitaramo yagiye gukorera mu gace ka Gulu agasanga hari intebe gusa. Uwagiteguye na we aburirwa irengero.
Ykee Benda uzwi mu ndirimbo Munakampala, Farmer na Ndokose aherutse gukorana na Marina yavuze ko nk’umuhanzi yagiye ahura n’ibisitaza mu muziki birimo n’igitaramo cyo mu mwaka wa 2019 cyamukozeho cyane.
Ati:”Hari igitaramo bantumiyemo kuririmba mu gace ka Gulu mu mwaka wa 2019. Umunsi nyiri zina w’igitaramo ugeze njye n’ikipe yanjye tujyayo, tugezeyo dusanga cyateguwe nabi ku buryo bwagaragariraga buri wese. Ntaho bigeze bacyamamariza, mbese ntawaruzi amakuru yacyo.”
Kwisanga mu ntebe gusa byaramubabaje yicuza impamvu yiteguye kuza kuhakorera igitaramo.
Ykee Benda yatangaje ko ibyo byamukozeho mu bijyanye n’imitekerereze, dore ko byamutwaye igihe kinini kugira ngo akire ako gahinda yatewe n’icyo gitaramo yari yatumiwemo.
Nyuma yarabyakiriye akomeza gukora umuziki n’ibitaramo. Mu minsi yashize yavuze ko mu mpera za 2025 cyangwa se muri Mutarama 2026 azakora igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 10 amaze akora umuziki.
What's Your Reaction?










