Harmonize akomeje kwinura ibura ry’indirimbo ze ku rubuga rwa YouTube

Umuhanzi Harmonize yagaragaje ko atazi ukuntu indirimbo ze ziri kuburirwa irengero ku rubuga rwa YouTube.

Aug 28, 2024 - 17:47
Aug 28, 2024 - 18:06
 0
Harmonize akomeje kwinura ibura ry’indirimbo ze ku rubuga rwa YouTube

Rajab Abdul Kahali uzwi mu muziki nka Harmonize yavuze ko atazi ukuntu umuyoboro we wa YouTube uri gukora, bigatuma aburira irengero zimwe mu ndirimbo ze.

Harmonize cyangwa se Konde Boy uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki w’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, yaciye ku rubuga rwa Instagram avuga ko indirimbo ze ziri gusibwa ubutitsa ku rubuga rwa YouTube.

Yagize ati:”Umuyoboro wanjye wa YouTube uri gukora nabi, sinzi niba hari umuntu ubyihishe inyuma uri kuwukoresha! Zimwe mu ndirimbo zanjye ziriho ziri gusibwa ubutitsa, ibyo uri gukora ntibisanzwe. Barimo gukina mu buryo busekeje!”

Yirinze kuvuga urutonde rw’indirimbo ze zasibwe ku muyoboro we wa YouTube.

Si ubwa mbere Harmonize avuga ku gusibwa kw’indirimbo ku rubuga rwa YouTube kuko mu minsi yashize yigeze kwinubira ko umuntu ashobora kuregera ikigo cya YouTube akaba yabasaba ko indirimbo runaka ivanwa kuri urwo rubuga, bagahita babikora batabajije nyiri ukuyishyiraho. Yongeraho ko ibyo biba kuri YouTube utapfa kubisanga ku zindi mbuga zicuruza umuziki.

Harmonize yagaragaje ko hari indirimbo ze ziri gusibwa ku rubuga rwa YouTube

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow