Azataramira abishyuye miliyoni! Igihe Gogo azataramira muri Uganda cyamenyekanye

Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo Rwanda, Gogo ategerejwe i Kampala mu gitaramo azasusurutsamo abatari bake.

Jun 30, 2025 - 04:34
Jun 30, 2025 - 05:37
 0
Azataramira abishyuye miliyoni! Igihe Gogo azataramira muri Uganda cyamenyekanye

Musabyimana Gloriose uzwi nka Gogo umaze kwigarurira imitima y'abatari bake bakoresha imbuga nkoranyambaga kubera indirimbo ze n'ibiganiro akorera kuri za shene za YouTube, yatumiwe i Kampala aho azataramira mu kwezi gutaha.

Gogo wamenyekanye cyane mu kuririmbira agace kamamaye "I Need Blood of Jesus" n'indirimbo afite yitwa "Uwo Mwana," azataramira i Kampala ku wa 20 Nyakanga 2025.

Icyo gitaramo "Mega Gospel Concert," Gogo uri mu kigero cy'imyaka 36 azahuriramo n'abavugabutumwa nka Pastor Twina Herbert, Lollian Nabaasa, Pastor Wilson Bugwmbe, Gabbie Ntaate, Peace Mbabazi, Annah Muriisa Kyabitondo, Pastor Joseph Ngoma n'abandi.

Ibiciro byo kwinjira muri icyo gitaramo ni ibihumbi 50,000 by'Amashingi ya Uganda,  (ni 20,082 RWF) n'ameza y'imbere imwe igura miliyoni 1 y'Amashilingi ya Uganda (ni 401,654 RWF).

Gogo yatumiwe mu gitaramo azakorera i Kampala mu kwezi gutaha

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow