Uburanga bw’umugore wa Wizkid, Pollock watanze igitekerezo cyakiranwa na yombi (Amafoto)

Igitekerezo umugore wa Wizkid witwa Japa Pollock cyigaruka ku myitwarire yacishije ku rubuga rwa X, cyacyejwe n’abatari bake bakoresha urwo rubuga.

Aug 16, 2024 - 19:17
Aug 17, 2024 - 10:24
 0
Uburanga bw’umugore wa Wizkid, Pollock watanze igitekerezo cyakiranwa na yombi (Amafoto)

Umugore w’umuhanzi w’Umunya-Nigeria Wizkid, akaba n’umujyanama we mu by’umuziki,  Jada Pollock yavuze ko icyo abantu bari cyo ari umusaruro w’ibitekerezo byabo, maze abakoresha urubuga rwa X bahita bamukeza ko ari umujyanama mwiza.

Uyu mugore ugaragaza ko yakundwakajwe, aganza mu rugo rw’icyamamare mu muziki w’Afurika n’Isi, Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid, ni amagambo yasukuye intekerezo za benshi bahita bahishura ko banyuzwe na yo.

Yagize ati:”Twese turi umusaruro w’ibitekerezo byacu. Ibi ni ibyibutsa ko tugomba gutekereza mu buryo buboneye.”

Hano yahuje na kumwe Abanyarwanda bavuga ko uwo ushaka kuba ari we uba. Usanga abantu bagira intumbero zo kugera ku butunzi buhambaye, bakabugeraho.

Ni igitekerezo abantu benshi bakiriye neza; hari uwatanze igitekerezo avuga ko yakwishima Imana imuhaye umugore utekereza nka we. Abandi bagiye bagaragaza ko bamukunda abandi bavuga ko bari bakeneye igitekerezo nk’icyo.

Jada Pollock yigeze kuvuga ko we na Wizkid badashishikajwe no gukora ubukwe ahubwo icyo bashyize imbere ari ukubaka umubano ukomeye aho kwihutira gushyingirwa kugira ngo bahaze ibyifuzo by’abaturage.

Hagati aho, yabyaranye umwana wa mbere w'umuhungu na Wizkid mu mwaka wa 2017 bamwita Zion Bologun, ni mu gihe mu mpera ya 2022 yibarutse umwana wa kabiri bamwita AJ Bologun Jr.

Uyu Jada Pollock ari hafi kuzuza imyaka 41 kuko yavutse ku wa 20 Ukwakira 1983, avukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni umujyanama w’umugabo we mu by’umuziki nk’uko yanakoranye na Chris Brown mu 2012.

Igitekerezo cya Pollock cyakiranwe na yombi

Jada Pollock ni umumararungu wa Wizkid

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow