Impamvu Nessa na Beat Killer bashimira abarimo Bwiza

Abaraperi nyarwanda Nessa na Beat Killer barashimira abahanzi bagenzi babo ku bwo kubumva.

Jan 4, 2025 - 14:06
Jan 4, 2025 - 14:26
 0
Impamvu Nessa na Beat Killer bashimira abarimo Bwiza

Nessa na Beat Killer bari mu baraperi bakunzwe cyane n'urubyiruko bitewe ahanini n'ibyo bacisha mu bihangano byabo, barase amashimwe abahanzi barimo Bwiza, Bushali na B-Threy.

 Aba baraperi bamaze gushyira hanze album bise "Karma" igizwe n'indirimbo icumi zirimo: Igisoro, Byanyabyo na Tuhaporomore, bagiranye ikiganiro na RTV bahuriza kugushimira ababateye ingabo mu bitugu kugirango iyo album ishyirwe hanze.

 Bagize bati:"Turashimira abarimo Zeo Trap, Bushali, B-Threy, G-Bruce na Bwiza n'abamureberera inyungu mu muziki."

Bakomeje bavuga impamvu babashimiye;"Turabashimira kubera ko ni bo bantu twabwiye igitekerezo cya album bakacyumva nk'icyabo, baradushyigikira n'ubu ni bamwe mu bantu bari kuyimenyekanisha."

 Album yabo iri gucururizwa ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki. Indirimbo bamaze gushyirira hanze amashusho ni iyitwa "Ntacyo Bitwaye."

 Bashyize hanze album nyuma y'igihe bakora indirimbo zinyuranye zigakundwa n'abihebeye injyana ya hip-hop ariko ntibabashe kubona aho bataramira, gusa ku wa 16 Ugushyingo 2024, bataramiye mu gitaramo cyahuriyemo abaraperi cyibera muri Kigali Universe. Bashimangira ko kudacika intege no kwigira ari byo byabafashije gukomeza gukora umuziki.

 

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow