Lydia Jazmine yahawe impano y'imodoka n'umufana we
Lydia Jazmine uheruka i Kigali yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Alphard n'umufana we kugira ngo ijye imufasha mu ngendo akorera mu bice by'igihugu biri kure.
Uyu muhanzikazi ukunzwe cyane yakiriye iyi modoka ifite nimero (plaque) UA 480BA, yahawe n’umufana we ukunda cyane umuziki we kandi umushyigikira mu buryo bukomeye.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Jazmine yatangaje iby’iyi nkuru nziza, asobanura ko iyo modoka ari impano y’isabukuru ye yatanzwe bitinze n’inshuti ye ya hafi.
Ati "Impano y’isabukuru yatanzwe bitinze. Hashize amezi inshuti yanjye imbwiye mu buryo bwo gutebya ko izampa imodoka ibereye ibitaramo byanjye cyane cyane ibyo mu ntara, ivuga ko ntari nkwiye gukoresha Benz yanjye mu ngendo ndende. Uyu munsi yabikoze! Urakoze 'music fik' ku bwo gushyigikira izina ryanjye, Imana ikomeze iguhe umugisha."
Ubu Lydia Jazmine yongeye iyi modoka mu ze, akaba yiteguye kujya akora ingendo za kure adakoresheje imodoka ye yo mu bwoko bwa Benz.
What's Your Reaction?








