Nicki Minaj yasobanuye impamvu yakoranye indirimbo na Davido

Umuraperikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Nicki Minaj yahishuye ko imyandikire myiza y’indirimbo ya Davido yatumye bakorana iyo bise ‘If It’s Okay.’

Nov 23, 2024 - 20:28
Nov 23, 2024 - 21:33
 0
Nicki Minaj yasobanuye impamvu yakoranye indirimbo na Davido

Onika Tanya Maraj-Petty uzwi mu muziki nka Nicki Minaj yashimangiye ko yumvise indirimbo za Davido arazikunda, atekereza ko baramutse bakoranye indirimbo yaba nziza, ibyo byarangiye bibaye, ubu bafitanye indirimbo nshya “If It’s Okay” bahuriyemo na David Guetta.

Nicki Minaj w’imyaka 41 akaba aherutse gusoza ibitaramo yitiriye umuzingo w’indirimbo (album) we yise “Pink Friday 2,” yaciye ku rubuga rwa X avuga ko yemeye gukorana na Davido kubera ko ari umuhanga mu kwandika indirimbo.

Yagize ati:”Davido ni umwanditsi w’indirimbo udasanzwe. Twakeneye umuhanzi wo mu njyana ya Afrobeats, tubona ni we mwiza wo gukorana nanjye.”

“Buri gihe ni byiza gukorana na we kubera ko twe ubwacu turubahana. Namusabye ko yareka tugakorana iriya ndirimbo  mu rwego rwo kumenyekanisha injyana ya Afrobeats.”

Ni ibintu bidasanzwe kumva ari Nicki Minaj wasabye Davido ko bakorana indirimbo. Ibyiza nuko wabanza ukamenya uburyo Nicki Minaj ari umuraperikazi munini ku Isi.

Impano ye yakomeje kutamurika kugeza mu mwaka wa 2009 ubwo yahuraga na Lil Wayne akamufasha kugera muri ‘Young Money Entertainment.’ Yahise asinyamo bakomeza kumufasha mu by’umuziki. 

Nicki Minaj yitwaje umutaka w’injyana ya Hip-Hop ahatanira ibihembo bya grammys inshuro 12, ariko nta na kimwe yabashije kwegukana.

Yarushinze na Kenneth Petty, bamaze kubyarana umwana umwe. Uyu mugore atunze arenga miliyoni 150 z’Amadolari y’Amerika [$150 million], aya arenga miliyari 150 z’Amafaranga y’U Rwanda.

Kubera ukuntu Nicki Minaj afite izina rikomeye, abantu benshi bari bazi ko ari Davido wamusabye ko bakorana, none yihamirije ko ari we wamwisabiye ko bakorana indirimbo birangira bibaye.

Injyana ya Afrobeats ifite umuzi muri Afurika yakomeje gukorwa n’Abanyafurika mu myaka ya 1980, none kuri  ubu igeze ku rwego rwo kwifuzwa n’abahanzi bakomeye barimo: Nicki Minaj, Justin Bieber na Chris Brown.  Ibigaragaza ko iyi njyana ikomeje gutera imbere no kwamamara mu ruhando mpuzamahanga.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow