Impamvu Ally Soudy atongeye gutegura ibitaramo yari yatangije

Umunyamakuru akaba n'umuyobozi w'ibiganiro, Ally Soudy yavuze ko agishaka amaboko kugira ngo azongere akore ‘Ally Soudy And Friends Live Show’ ntacyibisitaza.

Mar 3, 2025 - 13:02
Mar 3, 2025 - 13:10
 0
Impamvu Ally Soudy atongeye gutegura ibitaramo yari yatangije

Ally Soudy wamamaye mu mwuga w'itangazamakuru akaza kujya kuba muri Amerika nyuma mu mwaka wa 2023 akaza ategura ibitaramo yise "Ally Soudy And Friends Live Show" icyo gihe agahamya ko bizajya biba buri mwaka, ariko biza kuburirwa irengero, yavuze ko byatewe n'ibura ry’ubushobozi, kugeza ubu bugishakishwa.

Ally Soudy yakomoje ku mpamvu atakomeje ibiganiro "All Soudy And Friends Live Show."

Ati:"Igitaramo cya Ally Soudy And Friends Live Show nakoze mu mwaka wa 2023, cyakurikiwe n’ibibazo tekinike ku bo twari gukomeza gukorana umwaka ku wundi, kuko ntabwo nabyishoboza njyenyine bisaba ubushobozi, nk’uko mwabibonye birahenze, biba biri ku rwego rwo hejuru. Bisaba rero kuba ufite igitereko cyabyo gihamye kugirango bizakomeze."

"Naravuze nti: ngomba gukora ikindi gice gifite imbaraga nk'iz'icyabanje. Nafashe umwanya ngo ntegure nzagarukane ibitaramo bifite imbaraga kandi bibe bikurikirana buri mwaka nibura imyaka itatu, ine, biba bidahagarara."

Ally Soudy wari wafatanyije na RG Consult Inc. mu gutegura icya mbere, ukutumvikana gutuma badakomezanya, yavuze ko ashaka kuzakorana n'abo bazasinyana amasezerano y'igihe cyiri hejuru y’imyaka itatu, gusa yirinda gutangaza igihe azongera kubisubukurira.

Ati:"Abo twakoranye mbere twari dufitanye amasezerano y'umwaka mbona hari ibyo bagiye bambeshya, ndavuga nti: Oya reka nshake indi kampani dukorana tube dufitanye amasezerano y'imyaka itatu, ine…, tuzakorane tudahagarara. Ndahari cyane tuzabikora mu minsi iri imbere."

Muri iyi minsi, Ally Soudy ari mu myiteguro yo kuzafatanya na Lucky Nzeyimana kuzayobora igitaramo umuhanzikazi Bwiza azamukiramo album i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 08 Werurwe 2025.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow