Igisobanuro cya album 'Impeshyi 15' Bulldogg agiye gushyira hanze

Bulldogg yamaze guhishura ko agiye gushyira hanze umuzingo w'indirimbo (album) yise 'Impeshyi 15.'

Aug 4, 2024 - 15:55
Aug 4, 2024 - 20:47
 0
Igisobanuro cya album 'Impeshyi 15' Bulldogg agiye gushyira hanze

Ndayishimiye Bertard uzwi mu muziki nka Bulldogg umaze kubaka ibigwi mu njyana ya hip-hop mu Rwanda, yavuze ko agiye gushyira hanze umuzingo w'indirimbo (album) yise Impeshyi 15. Ni umuzingo usobanuye igihe amaze mu muziki.

Bulldogg yamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gang, yahuriyemo na P Fla, Fireman, Green P na nyakwigendera Jay Polly. Nyuma buri umwe mu bari barigize yakoze umuziki ku giti cye. Bulldogg na we yakomeje gukora indirimbo ziri mu njyana ya hip-hop. Aherutse gushyira hanze album yise 'Kemotherapy.' Vuba aha kandi yafatanyije na mugenzi we Riderman bashyira hanze album 'Icyumba cy'Amategeko.'

Uyu muraperi uzwi nka Kemozera yahishuye ko agiye gushyira hanze album ye yise 'Impeshyi 15.' Ubusanzwe Impeshyi ni igihe (season) cyiba hagati y'ukwezi kwa Kamena n'uk'Ukwakira.

 Mu gusobanura izina ry'ayo (asobanura iyo album) yavuze ko isobanura imyaka amaze mu muziki.

Yagize ati:" Umuzingo w'indirimbo (Album); Impeshyi 15, usobanuye imyaka 15 maze mu muziki. Ni imyaka maze nshyize hanze indirimbo, indirimbo yumvikanye kuri radio, FM. Indirimbo yanjye ya mbere yumvikanye kuri radio mu myaka 15 ishize."

"Ibyo ntabwo bivuze ko ari icyo gihe natangiriye umuziki (...) umuziki umuntu aba yarawutangiye cyera, akihiringa mpaka indirimbo ye ya mbere yumvikanye kuri radio."

Kemozera yahishuye ko abahanzi yakoranye na bo kuri iyo album, abenshi ari abo mu kiragano gishya; aba baraperi baje vuba bari gukora umuziki neza.

Bulldogg na Riderman bari mu myiteguro yo gukora igitaramo cyabo gishingiye kuri album baherutse gushyira hanze yitwa 'Icyumba cy'Amategeko'. Ni igitaramo cyizaba ku wa 24 Kanama 2024, mu ihema rya Camp Kigali.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow