Afro Gako yaraheze, Kompa na Singeli zihabwa intebe i Kigali

Kuva mu burengerazuba bwa Afurika kugeza i Kigali mu Rwanda, bamwe mu basesenguzi b'umuziki bavuga ko umwaka wa 2025 wasize icyuho mu muziki kuri uyu mugabane kugeza aho indirimbo nka "Ordinary" y'Umunyamerika Alex Warren yigabiza ibice byinshi nyamara bitaherukaga mu myaka ya vuba.

Dec 19, 2025 - 13:01
Dec 19, 2025 - 13:26
 0
Afro Gako yaraheze, Kompa na Singeli zihabwa intebe i Kigali

Mu Rwanda ho iyo ugereranyije uyu mwaka wa 2025 n'indi itambutse muri itanu ishize kuva 2020, usanga ari wo waranzwe no kubura indirimbo nyinshi ziba nini mu gihugu no hanze yacyo.

Kuva mu 2020, igihe Isi yose yari mu bihe bya guma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19, umuziki nyarwanda wabayemo igisa n'impinduramatwara ahanini bivuye kuri producer Element EleéeH wari winjiranye imikorere mishya mu bijyanye no gukora injyana z'umuziki.

Element EleéeH mu ndirimbo nka "Henzapu", Saa Moya za Bruce Melodie, "Micro" ya Davis D, "Amata" ya Dj Philpeter na Social Mulla n'izindi, yazanye udushya mu micurangire ye. 

Uretse EleéeH kandi hari izindi ndirimbo zakozwe na Ayo Rash nka "Away" ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza, "Piyapuresha" ya Niyo Bosco yakozwe na Santana Sauce, "Jaja" ya Juno Kizigenza na Kivumbi King yakozwe na X On The Beat, zose wabonaga ko muzika nyarwanda yamaze guhinduka igana ku kuba mpuzamahanga.

Ibi byarakomeje kandi kugera aho Element EleéeH na Country Records yabarizwagamo, bazanye icyiswe 'Afro Gako' injyana ihuza Afrobeats ya Afurika muri rusange n'umuziki gakondo w'Abanyarwanda hagamijwe kugira umwihariko ku muziki nyarwanda.

Indirimbo "Abahungu" ya Juno Kizigenza iri mu njyana ya Afro Gako 

Bidatinze EleéeH wari umaze kuva aho yahoze baje gusa n'abatumvikana kuri nyiri iyi njyana, gusa hakorwa indirimbo ziri mu buryo bwayo nka "Abahungu" ya Juno Kizigenza yakozwe na Pakkage, "Milele" ya Element ubwe, "Shenge" ya Juno, na "Tambaza" ya Fela Music yakozwe na Pakkage na none. Ubu bwari uburyo bwo kwagura umuziki nyarwanda kuko ngo iterambere ry'umuziki rihera ku kugira umwihariko ahanini ushingiye no ku muco wawe.

Mu 2025, umwaka wavuga ko waranzwe no kugira indirimbo zitabaye nini nk'uko byagenze mu myaka y'indi itambutse, abatuganya amajwi nka EleéeH na Prince Kiiz ubona byararenze ahubwo bakibanda ku njyana nka Kompa muri "Maaso" ya EleéeH, Rhumba muri "Samantha" ya Kiiz na "Boda Boda" ya Bwiza, ndetse noneho Prince Kiiz na Kenny Sol mu ndirimbo nshya "Haje Gushya" bakoze kuri Singeli yo muri Tanzania.

Nyamara n'ubwo aba bahanzi n'abatunganya imiziki usanga abenshi intego ari ukuba mpuzamahanga, byagora uwo ari wese mu muziki kugera kuri uru rwego udashingiye ku muziki gakondo w'iwanyu cyangwa ngo uririmbe mu rurimi rwumva na benshi ku Isi nk'Icyongereza n'izindi.

Maaso ya Element EleéeH iri mu njyana ya Kompa

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com