Icyo wamenya kuri Miss Nadeen ugiye guhagararira Palestine mu irushanwa rya Miss Universe 2025

Miss Nadeen Ayoub yaciye ku rubuga rwa Instagram atangaza ko yemerewe guhagararira igihugu cye cyo mu Burasirazuba bwo Hagati, Palestine mu irushanwa rya Miss Universe 2025, ni mu gihe igihugu cye cyiri mu bihe bitoroshye by'intambara muri Gaza.

Aug 21, 2025 - 11:09
Aug 21, 2025 - 13:15
 0
Icyo wamenya kuri Miss Nadeen ugiye guhagararira Palestine mu irushanwa rya Miss Universe 2025

Miss Nadeen Ayoub agiye guca agahigo ko guhagararira igihugu cye cya Palestine mu irushanwa rya Miss Universe 2025 rizaba ku nshuro ya 74 ribere i Pak Kret muri Thailand ku wa 21 Ugushyingo 2025.

Nyuma yuko abategura Miss Universe bemeje ko ku nshuro ya mbere, Palestine izaserukirwa na Miss Nadeen, uwo mukobwa ubwe yaciye kuri Instagram avuga ko atewe ishema no guhararira igihugu cye ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati:"Nishimiye kubamenyesha ko ku nshuro ya mbere Palestine izahagararirwa muri Miss Universe. Nzaryitabira ntafite ikamba gusa, ariko mfite no kubwira Isi ukuri. Nk'uko igihugu cya Palestine cyiri guca mu bihe bikomeye cyane cyane muri Gaza, nzazirikana ngeze kure ijwi ry'abaturage banze guceceka."

"Mpagarariye buri mugore n'umwana ushaka ko imbaraga ze zibonwa n'Isi."

Icyo wamusigaranaho 

Miss Nadeen Ayoub yatorewe kuba Miss Palestine mu mwaka wa 2022. Ku nshuro ya mbere yahagarariye icyo gihugu cye mu marushanwa ya Miss Earth yabereye i Manila muri Philippines aza muri batanu (5) bageze ku gice cya nyuma cy'iryo rushanwa.

Uyu mukobwa afite impamyabumenyi mu Buvanganzo n'iy'ubumenyi ku buzima bwo mu mutwe yakuye muri Kaminuza yo muri Canada izwi nka Western Ontario.

Amaze gusoza amashuri ye yagarutse mu gihugu cye cya Palestine ashinga ikigo cyigamije kwita ku bidukikije kiswe "Olive Green Academy." Ni ikigo gishyigikira cyane abagore n'abakobwa ngo bagire uruhare mu kurinda ibidukikije bakora imishinga igamije kubirinda, hanabungwabungwa ikirere muri rusange.

The National yanditse ko arimo kandi gukorana na Sayidat Falasteen, umuyoboro wa Miss Palestine Organisation ugamije gushyigikira abagore ba Palestina, ubucuruzi bwabo, no kugaragaza ibikorwa byabo mu gihugu no mu mahanga.

Miss Nadeen ari mu myiteguro yo guserukira igihugu cye mu irushanwa rya Miss Universe rizabera muri Thailand mu Ugushyingo 2025.

Miss Nadeen yishimiye kwitabira Miss Universe 2025 ku nshuro ya mbere kuri we n'igihugu cye muri rusange

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow