Zuchu yashyize akadomo ku rukundo rwe na Diamond
Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Tanzania Zuchu, yamaze gutangaza ku mugaragaro ko atakiri mu rukundo na Diamond n'ubwo batakunze kubyemera, agaragaza ko atigeze amubonaho ibyishimo yifuzaga gusa ko bazakomeza gukorana bisanzwe.
Ibi yabitangaje mu gihe Diamond Platinumz amaze iminsi agaragara ari kumwe n'uwahoze ari umugore we Zari the boss lady bafatanye agatoki ku kandi bivugwa ko baba bashaka kongera gusubirana ndetse byavuzwe ko byababaje cyane uyu mukobwa ndetse ko ari yo mpamvu yaba yamuteye kuvuga ibi.
Zuchu mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko guhera uyu munsi atakiri kumwe na Diamond ko agiye gutangira ubuzima bwe bushya bwuzuye umunezero, amahoro ndetse n'ubwisanzure.
Yagize ati "Ngomba gutangaza ibi kugira ngo nisobanure. Kuva uyu munsi ntabwo nkiri kumwe na Diamond, n'ubwo bitoroshye gusiga umuntu ukunda, ndasaba Imana ko birangira nkaba ngiye gutangira paji nshya y'ubuzima. Urukundo ni icyubahiro kandi icyo ni cyo twabuze muri twe."
"Kuri we turacyafitanye ibikorwa byinshi. Ndamwifuriza we n'umuryango we amahirwe masa twabanye neza. Uyu mwaka nize kuvuga Oya ku bintu bitampa ibyishimo. Kuva ubu imirimo irakomeje kandi nta mukunzi mfite (Single)."
Si ubwa mbere aba bombi batangaje ko batandukanye ndetse buri umwe agasiba amafoto y'undi ariko nyuma bakaza kongera kwisanga basubiranye, ibi bituma iyo abantu babonye batangaje ibi batabyemera ahubwo usanga bavuga ko vuba basubirana.
Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo mu mpera z'umwaka wa 2021, ubwo bagaragaraga basohokanye ku munsi wa Noheli bituma abantu batangira kuvuga ko bari mu rukundo gusa ntibasibaga guhakana ko bari mu rukundo n'ubwo ibimenyetso byabigaragazaga.
Mama wa Zuchu mu mwaka wa 2023 ubwo yari mu kiganiro kuri Wasafi Media nawe yahakanye yivuye inyuma ibivugwa ko Diamond ari umukwe we, avuga ko nawe abibona ku mbuga nkoranyambaga kuko umukobwa we atigeze aza kumumwereka nk'uwo bazabana nk'uko umuco wabo ubivuga.
What's Your Reaction?










