King Saha yatumye umunyabigwi mu muziki wa Uganda, Ragga Dee yimura igitaramo
Ragga Dee yatewe igitutu n'umuhanzi wamusanze mu muziki, King Saha bituma yimura itariki y'igitaramo cye.
Daniel Kazibwe uzwi mu muziki nka Ragga Dee yavuze ko amaze kumenya ko King Saha ashaka guhangana na we ashyira igitaramo ku munsi umwe n'uwe yahise afata umwanzuro wo kwimura igitaramo cye.
Ku wa Kabiri, tariki ya 02 Ukwakira 2024, Ragga Dee wakunzwe mu ndirimbo 'Ndigida' yahishuye ko umwaka ushize yahisemo kuzakora igitaramo ku wa 24 Mutarama 2025, ndetse mu rwego rwo kwirinda ko yagongana n'abandi bahanzi, azigama aho azagikorera kuri 'Serena Hotel.'
Mu minsi yashize ngo yatunguwe no kumva ko King Saha na we azakora igitaramo kuri iyo tariki, 24 Mutarama 2025, atekereza ko King Saha ashaka guhangana na we, none yafashe umwanzuro wo guhindura itariki y'icyo gitaramo.
Uyu munyabigwi yiyemeje ko agomba guhangana n'umuhanzi uzashyira igitaramo ku itariki yakimuriyeho ya 25 Mutarama 2025.
Yagize ati:"Umwaka ushize nahisemo ko ngomba gukorera igitaramo kuri 'Serena Hotel' mpitamo ko nzagikora ku wa 24 Mutarama 2025, mu minsi yashize natunguwe no kumva ko hari abahanzi bashyize igitaramo kuri iyo tariki. Ubu nafashe umwanzuro wo guhindura itariki y'icyo gitaramo nyishyira ku wa 25 Mutarama 2025. Umuntu uzibeshya agashyira igitaramo cye ku wa 25 Mutarama 2025, azansobanurira impamvu ashaka guhangana nanjye."
"Ibi bigezweho byo guhanganisha ibitaramo ni bibi kuko abafana bacu ni bamwe kandi tuba turi kubabaza, tubashyira mu rujijo, bakayoberwa aho bajya, iyo tariki ya 24 Mutarama 2025 nayirekeye King Saha n'abo bahanzi bandi."
Ragga Dee yahamije ko ibyo yabikoze kugira ngo yerekane urugero rwiza. Ati:"Nerekanye urugero rwiza, ndagira ngo abandi bahanzi bandebereho ntibazajye bahanganisha ibitaramo."
Ragga Dee yanze guhangana na King Saha mu gihe hashize iminsi uwo musore yifuza umuhanzi ukomeye bahangana. Yifuje ko yahanganira mu gitaramo kimwe na Eddy Kenzo ariko Eddy Kenzo abitera utwatsi avuga ko ari umuyobozi atakiri mu gihe cy'ihangana no gushaka ubwamamare.
What's Your Reaction?










