Mama wa Beyoncé, Tina Knowles yahishuye ikintu yigishije Beyoncé kimugeza kure mu bwamamare bwe
Mu ihuriro ry'ababyeyi b'ibyamamare, umubyeyi wa Beyoncé yateruye ahishura ibyo yigishije Beyoncé byamugejeje ku ntsinzi irimo no gutwara ibihembo bya Grammy 32.
Mama wa Beyoncé, Tina Knowles wari wahuye na mama wa Selena Gomez na mama wa Travis Kelce yafashe umwanya agaruka ku bupfura yatoje umukobwa we, Beyoncé warushinze n'umuraperi Jay Z.
Umunyamideri Tina Knowles w'imyaka 70 yabyaranye n'uwahoze ari umugabo we, Mathew Knowles w'imyaka 72, abana barimo Beyonce w'imyaka 43 na Solange Knowles w'imyaka 38, gusa yongeraho umuhanzikazi Kelly Rowland w'imyaka 43 nk'umwana yareze.
Igihe yari mu kiganiro na magazine 'Glamour' ari kumwe na mama wa Selena Gomez, Mandy Teefey w'imyaka 48, mama wa Travis Kelce, Donna Kelce w'imyaka 71 na mama wa Billie Eilish, Maggie Baird w'imyaka 65, abo bombi bakaba bashyizwe no ku gifuniko cyayo, yavuyemo ko aterwa ishema no kubona ibyo yabwiye Beyoncé n'abavandimwe be bari kubikurikiza.
Yagize ati:"Nishimiye kubona hari ibintu nababwiye gukora bakora birimo kutirengagiza abantu, kubona abantu ukabasuhuza, none mbona babikora. Murabona ko umukobwa wanjye Beyoncé yitwara neza mu muziki akaba ari umwe mu bahanzikazi bakomeye ku Isi."
Tina Knowles yahamije ko ari umugore ukuze aseka kuko abona ibyo yigishije abana be ndetse n'ibyo yaruhiye yabigezeho.
Ati:"Mpora nseka kubera ko ndi umugore wishimye, ushima ko ibyo nigishije abana banjye babikurikije na bo bakaba bari gufasha abandi."
Tina Knowles ni umugore ufite abuzukuru barimo umukobwa wa Beyoncé witwa Blue Ivy ufite imyaka 12 n'impanga ze (Beyoncé); Rumi na Sir bombi bafite imyaka 7. Ni nyirakuru w'umuhungu wa Solange witwa Daniel w'imyaka 19. Ni na nyirakuru w'abahungu ba Kelly Rowland; Titan w'imyaka 9 na Noah w'imyaka 3.
Ababyeyi b'ibyamamare; mama wa Selena Gomez, Billie Eilish, Travis Kelce n'uwa Beyonce bashyizwe ku gifuniko cya magazine ya 'Glamour'
What's Your Reaction?










