Dj Briane agiye kubagwa

Gateka Ester Briane umaze kubaka izina nka Dj Briane mu myidagaduro Nyarwanda ndetse no hanze yarwo kubera ubuhanga agenda agaragaza mu kuvanga imiziki abantu bakizihirwa, agiye kubagwa uburwayi bwo mu nda.

Apr 1, 2024 - 11:21
Apr 1, 2024 - 11:30
 1
Dj Briane agiye kubagwa

Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Mata 2024 nibwo umuhanga mu kuvanga imiziki, uherutse no kwinjira mu itangazamakuru yerekeje ku bitaro bya gisirikare I Kanombe (Muhabura) aho agiye kubagwa ku gifu bakagabanyaho ibinure biriho nk’uko yabibwiwe n’abaganga ko byamaze kuba byinshi bikaba byateza ibindi bibazo mu mubiri we.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kiza kumara amasaha hafi umunani yose nyuma akaba ari bwo batanga uburenganzira bwo kuba yagira umuntu babasha kubonana. Mu butumwa yagiye anyuza ku mbuga nkoranyambaga ze yasabye Imana kumubaha hafi muri iki gikorwa kiba kitoroshye ndetse n’abantu kumusengera.

Dj Briane udakunze kuripfana ku bitecyerezo bye, akunze no kugaragara cyane mu bikorwa by’urukundo aho afasha bo ku mihanda batandukanye akagenda abarera abandi akabafasha kubashakira imiryanyo ibarera bagasubira ku ishuri bakava mu mihanda dore ko aherutse no kumurika umuryango yatangije witwa ‘Pele Foundation’ ugamije ibikorwa byo gufasha abana bo ku mihanda.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow