Ndi ubuhamya bugenda: John Blaq yahishuye ukuntu yakize indwara y'agahinda gakabije
Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wo mu gihugu cya Uganda, Kasadha John uzwi mu muziki nka John Blaq yagarutse ku ukuntu yaramaze iminsi yarazahajwe n'indwara y'agahinda gakabije, yaje ikurikira itana rye n'abamureberera inyungu mu by'umuziki. Iryo tandukana ryatumye asubira hasi ntiyakongera kumvikana nk'uko yumvikanaga mbere.
John Blaq wasaruye atari make mu muziki mu mwaka wa 2019, ni umwe mu bahanzi bagizweho ingaruka no gutandukana n'ababarebereraga inyungu z'umuziki we. Uyu musore yanakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid 19, ibyo byose bimutera indwara y'agahinda gakabije, yakijijwe n'Imana.
Uyu John Blaq wakunzwe mu ndirimbo zirimo; 'Do Dat', 'Don't Be Like,' na 'Hullo,' yagarutse ku bibazo yahuye na byo bimutera kwiheba ariko ubu arashima Imana kuba yarabirokotse.
Yagize ati:"Ubu meze neza, kandi ndashima Imana. Nabaye mushya nta bimpangayikishije, ndi umugabo wishimye kubera ibyo Imana yampaye."
Uyu musore wakunzwe mu ndirimbo 'Tukwatagane,' yavuze ko ubu ari ubuhamya bugenda. Ati:"Ubu nifata nk'ubuhamya bugenda kuko Imana yangiriye neza inkiza indwara y'agahinda gakabije."
Yakomeje avuga ko atekereza ko iyo hataba Imana aba yarahaburiye ubuzima. Ati:"Iyo hataba Imana, narikwibura nkapfa."
Nubwo John Blaq avuga ko yakize iyo ndwara, ngo ni imwe muzugarije abatari bake batuye igihugu cya Uganda.
Ubushakashatsi bwakozwe na "US government's Library of Medicine" bugaragaza ko umwe mu bagande batatu aba arwaye indwara y'agahinda gakabije. Bongeyeho kuba ari indwara yibasiye cyane impunzi ziri mu nkambi hirya no hino muri icyo gihugu.
What's Your Reaction?










