Shenseea yanyomoje amakuru avuga ko azataramira i Kigali
Umuhanzikazi Shenseea wo muri Jamaica yanyomoje amakuru yavugaga ko azataramira i Kigali mu gitaramo bivugwa ko yazahuriramo na Mavado kikabera muri BK Arena ku wa 30 Ukuboza 2025.
Ni amakuru yatangiye gukwirakwira kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, bivugwa ko uyu muhanzikazi ugezweho cyane mu ndirimbo nka "Hit & Run" yazahurira mu gitaramo kimwe na Mavado na we ufite izina rikomeye mu njyana ya Dancehall.
Uyu muhanzikazi abinyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko aya makuru atari yo. Ni ubutumwa bw'uwitwa Intarumikwa wari wanditse ateguza ko Shenseea na Mavado bazataramira i Kigali ku wa 30 Ukuboza 2025, maze uyu mugore w'umwana umwe aza avuga ko ibyo atari ukuri.
Shenseea ni umuhanzikazi watangiye kumenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga kuva mu 2020 ubwo yakoraga indirimbo "Lighter" ari kumwe na Rvssian na Tarrus Riley, biba akurusho akoze "Hit & Run" mu 2024 kuko yatumye aba ikimenyabose ku Isi kuruta uko byari mbere.
Shenseea yagaragaje ko ibyo gutaramira i Kigali kuri we atari ukuri
What's Your Reaction?








