Taylor Swift yateye ishoti Super Bowly halftime show ihabwa Bad Bunny

Umuhanzi ukomoka muri Puerto Rico, Bad Bunny azaririmba muri 'Super Bowl LX Halftime Show' ya 2026, iteganyijwe kuba ku wa 8 Gashyantare 2026 kuri Levi’s Stadium iri i Santa Clara, California, nk’uko yabitangaje ku cyumweru abinyujije kuri Instagram.

Sep 29, 2025 - 08:11
Sep 29, 2025 - 08:44
 1
Taylor Swift yateye ishoti Super Bowly halftime show ihabwa Bad Bunny

Uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggaeton, wamamaye mu ndirimbo nka "Mia" yakoranye na Drake, "Monaco", n'izindi, yatangaje ibi binyuze mu mashusho yanyujije kuri konti ye ya Instagram ayakurikiza indirimbo ye ikunzwe “Callaita”. 

Yagize ati: "Ibyo ndi kumva birandenze. Ku bambanjirije bose, bagakora byinshi kugira ngo njye mbashe kwinjira mu kibuga nkatsinda igitego… ibi ni iby’abantu banjye, umuco wacu, n’amateka yacu." 

Bad Bunny yahawe kuririmba muri ibirori nyuma y'uko ababitegura bari bagerageje kuvugisha Taylor Swift ngo azabe ari we ubiririmbamo gusa akaza kubyanga biturutse ku kutumvikana ku byo yabasabaga. Umuhanzikazi w'Umwongereza, Adele na we ni umwe mu batecyerejweho gusa aza kubyanga. 

Igitaramo cy'uyu mwaka wa 2025, Kendrick Lamar wari watumiye SZA i New Orleans, ni we wari wabiririmbyemo ndetse aza guca agahigo ko kuba Super Bowly halftime show yaririmbyemo ari yo yarebwe cyane n'abasaga miliyoni 133.5. Aka gahigo ke kaje gakuraho aka Michael Jackson wari wayiririmbyemo mu 1993.

Kendrick Lamar ni we uheruka kuririmba muri Super Bowly halftime show 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com