Shaddyboo yishongoye ku bakunze kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga

Umushabitsi Mbabazi Shadia uzwi cyane ku mbuga nkoranymbaga nka Shaddyboo, yishongoye ku bantu bakunze kumuvuga ku mbuga nkoranyambaga bamusebya cyangwa se bamuvuga nabi, ababwira ko kuba bamuvuga ari byo bimwinjiriza.

Apr 21, 2024 - 10:05
Apr 21, 2024 - 10:23
 0
Shaddyboo yishongoye ku bakunze kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga

Abinyujije ku rukuta rwe ra X (Twitter), Shaddyboo yibukije abakunda kumuvuga bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga ko ari byo byatumye agera aho ageze ubu, ndetse uko bamuvuga cyane ariko agenda arushaho kwinjiza amadorali menshi.

Mu magambo ye yagize ati “Iminwa yanyu, amagambo yanyu ni byo tumashini tunyinjiriza agatubutse, uko amagambo abarenga nanjye ninjiza amadorali.”

Nubwo Shaddyboo usanga ari bacye bamucira akari urutega, ariko avuga ko ntacyo bimutwaye kuko ayo magmbo yamaze kuyamenyera ahubwo bibaye byiza bakomeza kumuvuga kuko ari byo byatumye yamamara nubwo bwose ari mu buryo bubi, gusa ku rundi ruhande ngo iyo ageze mu rugo ibya Shaddyboo abishyira hasi akaba Shadia w’umubyeyi cyane ko ngo ibyo kuba Shaddyboo n’ibimuvugwaho byose abana be ntabyo bazi.

Uyu mugore yamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram dore ko ari mu bantu bacye bujuje miliyoni y’abamukurikira kuri uru rubuga mu Rwanda kubera amafoto ye yagiye ashyiraho agaragaza ikimero cye cyarangazaga benshi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow