Emminem yavuze icyatumye amara imyaka 16 adasoma Ku nzoga

Umuraperi ukunzwe na benshi mu gihugu cya Canada nyuma yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 amaze atanywa inzoga yatangaje ko yafashe iki cyemezo bitewe n’uko mu myaka 17 ishize byamugejeje kure ahitamo kubivaho burundu n’ubwo bitari byoroshye.

Apr 22, 2024 - 10:23
Apr 22, 2024 - 12:07
 0
Emminem yavuze icyatumye amara imyaka 16 adasoma Ku nzoga

Mu butumwa uyu muraperi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagarageje ko yishimira cyane kuba yarabashije kwifata akabasha guhagarika ibiyobyabwenge n’ubwo ari ibintu byamugoye cyane agitangira uru rugendo ariko nyuma y’imyaka 16 akaba yarabashije kubigeraho.

Bamwe mu bafana be batunguwe no kumva ko uyu muraperi yaretse ibiyobyabwenge burundu nyamara yarahoze ari mu babikoresha ku rwego rwo hejuru, bamushimira cyane ku bw’icyemezo yafashe ku buzima bwe n’ubwo kitari cyoroshye dore ko usanga ari bacye babasha kubyigobotora.

Emminem avuga ko kuva agitangira umwuga wo kuririmba yaranzwe no gukoresha ibiyobyabwenge cyane nk’abandi baraperi bose, gusa mu mwaka wa 2007 yaje kwisanga yanyweye ibiyobyabwenge birengeje urugero ‘Overdose’ akaza kumara igihe yitabwaho n’abaganga.

Nyuma yo kuva mu bitaro uyu muraperi nibwo yafashe icyemezo cyo kureka gukoresha ibiyobyabwenge burundu gusa mu minsi ya mbere yabanje kugorwa no kubaho atanywa ibiyobyabwenge gusa buhoro buhoro agenda abimenyera kugeza agejeje iki gihe cyose.

Emminem yizihije isabukuru y'imyaka 16 amaze atanywa ibiyobyabwenge

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow