Akon yikomanze mu gatuza ahamya ko ari we wazamuye abarimo P-Square
Umuhanzi wo mu gihugu cya Senegal, Akon yavuze ko ari we wahanze injyana ya Afrobeats muri Nigeria ateza imbere umuziki w'abahanzi baho barimo P-Square na Wizkid.
Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam uzwi mu muziki nka Akon ukomoka muri Senegal agakorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yavuze ko ari we wahanze injyana ya Afrobeats ayihangira mu gihugu cya Nigeria biciye mu bahanzi baho: D'Banj, P-Square, D’Prince n'abandi.
Akon wakunzwe mu ndirimbo: Lonely, Chop Money, Smack That, Beautiful n'izindi yatangaje ko yafashe iya mbere yerekeza muri Nigeria kuzamura abahanzi baho n'injyana ya Afrobeats biciye muri label ye yamenyekanye nka Konvict Music.
Yagize ati:"Ninjye wahanze injyana ya Afrobeats muri Nigeria. Nafashe indege njya mu gihugu cya Nigeria guteza imbere ijwi muri Afurika. Wizkid ni we muhanzi wa mbere nasinyishije mu mwaka wa 2008."
"Nazamuye kandi abandi bahanzi barimo itsinda ry'impanga rya P-Square, D'Banj n'abandi. Twahanze ijwi ubu rizwi nka Afrobeats y'uyu munsi."
Kuva mu myaka ishize, imiziki yo muri Nigeria yarakunzwe cyane bibera ikitegererezo abandi bahanzi bo mu bindi bihugu bakajya babagenderaho bagakora indirimbo ziri mu njyana ya Afrobeats. Bubatse izina barakomera ubu ni bamwe mu bayoboye umuziki w'Afurika.
Akon yazamuye abahanzi barimo Wizkid
What's Your Reaction?










