50 Cent yagaragaje ingaruka z' ifungwa rya Chris Brown

Umuraperi wo muri Amerika, 50 Cent yagaragaje ko atishimiye ifungwa ry'umuhanzi Chris Brown wafatiwe i Manchester ku wa 15 Gicurasi 2025 bakaba baranzuye ko aguma afungiyeyo by’agateganyo.

May 17, 2025 - 12:38
May 17, 2025 - 13:46
 0
50 Cent yagaragaje ingaruka z' ifungwa rya Chris Brown

Umuraperi uzwi nka 50 Cent yavuze ko bitumvikana ukuntu Polisi y'i Manchester mu Bwongereza yafashe icyemezo cyo guta muri yombi Chris Brown kandi ibyo ashinjwa byari bimaze imyaka ibiri. Abona ibyakozwe bigiye guhagarika ibitaramo yise “Breezy Bowl XX” byo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki.

Ku wa Kane nibwo inkuru yakwirakwiye mu bitangazamakuru ivuga ko Chris Brown yafatiwe kuri hoteli yitwa "The Lowry Hotel" iherereye i Manchester mu Bwongereza. Yafashwe ashinjwa gukubita icupa utunganya indirimbo (music producer), Abe Diaw, ngo yamukubitiye mu kabari k'i London muri Gashyantare 2023.

Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025 yagejejwe imbere y'ubutabera maze umucamanza Joanne Hirst ategeka ko Chris Brown aguma afunzwe by'agateganyo ubundi azongere agezwe mu rukiko ku wa 13 Kamena 2025.

Ni icyemezo cyababaje abatari bake bamwihebeye n'abahanzi bagenzi be barimo 50 Cent wavuze ko bakomye mu nkokora ibitaramo yarimo ategura bizenguruka hirya no hino ku Isi.

Yaciye ku rubuga rwa Instagram agira ati:"Barimo barahindanya Chris Brown. Iki kirego bari bakizi mu myaka ibiri ishize. Ibi bigiye gukuraho ibitaramo byose yarimo ategura bizenguruka Isi. Mbega ibintu bibi biri gukorwa!"

Muri Werurwe 2025 asohora amatariki y’ibyo bitaramo bye “Breezy Bowl XX,” yavuze ko bizatangira muri Kamena 2025. Abantu bagize impungenge ko uwo mwanzuro w’umucamanza nudahinduka uzatuma abisubika.

Abatari bake bari kwibaza ku birego bikomeje gukurikirana ibihangange mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika! Ibyo birego biri gutuma bakurikiranwa mu nkiko bikarangiza nabi umwuga w'ubuhanzi bakoze mu myaka yabo. Ubu uri kuburana ni P Diddy ushinjwa ibyaha biyobowe n'ihohotera rishingiye ku gitsina. Ari gushinjwa nk' ibyatumye icyamamare mu njyana ya R&B, R Kelly akatirwa imyaka 50 yavunjwemo 31 mu mwaka wa 2023.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow