Rema yahishuye impamvu yambaraga imyenda minini akiri muto
Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Rema yavuze ko kubera iwabo bari mu bukene, baguriraga abana babo imyenda y'ibihe birebire.
Divine Ikubor uzwi cyane mu muziki nka Rema yavuze ko iwabo bitari byoroshye kubona ibyo bari bakeneye, ariko umubyeyi we yamufataga we n'abavandimwe be akajya kubagurira imyenda minini bazambara mu myaka igera muri itatu ikibakwiriye.
Ibyo yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'igitangazamakuru "Rolling Stone" cyamushyize ku gifuniko cyacyo, agahita aca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika wabigezeho.
Uyu musore yatanze ikiganiro cyigaruka ku bintu bitandukanye birimo n’ubuzima yabayemo mu muryango we.
Yagize ati:"Ntabwo twari abakire, twari umuryango usanzwe. Mama yashakaga ko buri gihe duhora dusa neza. Yaramfataga, agafata mukuru wanjye na bashiki banjye babiri akatujyana mu isoko akatugurira imyenda."
"Iyo yaguraga imyenda ntabwo yaguraga idukwira! Yarebaga iminini; inkweto nini, ibishati binini, ipantalo nini, ikabutura nini...!"
Yabigenzaga gutyo kugira ngo bazayambare mu myaka nk'itatu yabaga iri imbere, ngo bazayikuriremo.
Ubu Rema yakijije umuryango we ubarizwa mu gace ka Benin ho muri Nigeria abikesha amafaranga menshi yasaruye ndetse n'ayo akomeje gusarura mu muziki.
What's Your Reaction?










