Harmonize yashimangiye igihe azabera umuganga

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Harmonize yashimangiye ko azaba umuganga ari uko imyaka y’umuziki we igeze kure.

Sep 23, 2024 - 13:28
Sep 23, 2024 - 14:29
 0
Harmonize yashimangiye igihe azabera umuganga

Rajab Kahali uzwi mu muziki nka Harmonize cyangwa se Konde Boy yavuze ko inyuma y’umuziki, ashaka kuzatangira kwiga umwuga w’ubuganga igihe azaba afite hagati y’imyaka 45 na 50.

Uyu muhanzi Harmonize wavuye mu nzu ifasha abahanzi ya ‘Wasafi Records’ agahita ashinga iye yise ‘The Konde Music Worldwide’ yavuze ko afite inzozi zo kuzaba umuganga mu myaka 15 iri imbere.

Harmonize yahishuye ko yasanze umwuga w’umuziki akora atazawusaziramo, hari igihe kizagera agacika intege. Amaze kumenya ko ubuzima bushobora kuzamugeza aho atagishoboye kuririmba no kubyina, yatangiye gutekereza ukuntu yaziga ubuganga, muri iyo myaka akazaba akora mu bitaro.

Yagize ati:”Nafashe umwanya ntekereza ku kintu nazakora igihe umuziki wanjye wazaba utakimpira, urugero nk’igihe nzaba ngeze mu myaka 45 na 50, ndatekereza ko nzajya kwiga ubuganga.”

Nubwo yagarukiye mu mashuri abanza, Harmonize yumva ko azagera ku nzozi ze zo kuba umuganga.

Uyu Harmonize yavuze ko akunda ubuganga ariko atagomba kubuhatira abana be. Nk’ubu, umukobwa we yiyumvamo cyane umuziki, akagaragaza iby’ifuzo byo kuzaba umuhanzikazi, bityo ngo ntashaka gutambamira inzozi ze, azamureka abe uwo ashaka.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow