Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bashyize hanze indirimbo imwe bagahita bamenyekana
Iyo uganiriye n’abahanzi batandukanye bamaze kugira aho bagera mu rugendo rw’umuziki wabo bakubwira ko ari ikintu kiba kitoroshye na gato kuko usanga bamwe bajya kumenyekana bamaze nk’imyaka igera hafi kuri 10 ariko byaranze ndetse rimwe na rimwe bakakubwira ko hari ubwo bacikaga intege. Gusa ariko ku rundi ruhande hari abo usanga bagize umugisha bakimara kuwinjiramo bagakora indirimbo igahita iba ikimenyabose ubwo na we akazamuka.
Dore bamwe mu bahanzi bagiye bamenyekana ku ndirimbo imwe ikabakorera amateka:
1.Gisupusupu
Nsengiyumva Francois uzwi nka Gisupusupu, ni umwe mu bahanzi bamenyekanye vuba kandi mu gihe gito cyane nyuma y’uko mu 2019 yakoze indirmbo yitwa ‘Mariya Jeanne’ benshi bazi nk’Igisupusupu ari naho bahise bamuhera izina Gisupusupu. Uyu musaza yari asanzwe agenda acurangira abantu ku muhanda ndetse no mu isoko akoresheje umuduri, nyuma nibwo Alain Mukurarinda, Umugizi wungirije wa guverinoma y'u Rwanda yamubonye abona ubuhanga afite atangira kumufasha.
2.Niyo Bosco
Niyokwizerwa Bosco uzwi nka Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite ubuhanga mu kuririmba ndetse no kwandikira abandi bahanzi nyarwanda. Uyu musore ajya gutangira kwamamara yakoze indirimbo yise ‘Ubigenza Ute’ ari na yo yatumye abantu bamumenya ndetse baranamukunda bidasanzwe atangira kwamamara gutyo ndetse kugeza n’ubu iyo ubajije umuntu uzi amateka y’uyu musore akubwira ko yamumenyeye kuri iyi ndirimbo. Akaba yaratangiye umuziki abifashijwemo na Murindahabi Irene umunyamakuru, akanarebera inyungu z'abahanzi.
3.Juno Kizigenza
Kwizera Bosco uzwi nka Juno Kizigenza, umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kugera kure, amaze gukora indirimbo nyinshi ndetse na album. Indirimbo ‘Mpa formular’ ayifata nk’imwe yatumye aba uwo ari we kuko ari yo ndirimbo ya mbere yashyize hanze ahita amenyekana.
4.Vestine na Dorcas
Iri ni itsinda rigizwe n’abakobwa babiri, Vestine na Dorcas baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakunzwe n’abatari bacye haba mu Rwanda ndetse no hanze.
Aba bahoze baririmba muri korali gusa bajya gutangira umuziki nk’umwuga bahereye ku ndirimbo ‘Nahawe ijambo’, babifashijwemo na M. Irene, kuva icyo gihe bahise bamenyekana hose, indirimbo yose bashyize hanze igakundwa.
5.Element
Mugisha Robison Fred uzwi cya nka Element, uyu yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2020 aho yakoraga akazi ko gutunganya indirimbo z’abahanzi gusa abantu batazi ko afite n’impano yo kuririmba.
Nyuma nibwo yaje gukora indirimbo ‘Kashe’ ayishyira hanze ituma abantu bakunda ijwi rye n’ubuhanga afite mu kuririmba, nyamara iyi ndirimbo yayishyize hanze atari yabiteguye kuko yari yarayiteguriye umukunzi we gusa.
6. Yago Pon Dat
Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago ku mbuga nkoranyambaga yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2022, nyuma y'uko yari asanzwe amenyerewe mu biganiro yanyuzaga kuri Youtube, aho yahereye ku ndirimbo 'Suwejo' agira umugisha ahita ikundwa ndetse atangira kumenyekana hose n'abatari bamuzi batangira ku mumenya. Kugeza ubu Yago ni umuhanzi ukomeje kugenda ashyira hanze indirimbo zitandukanye dore ko yinjiye mu itangazamakuru agira ngo abone igishoro cyo kujyana mu muziki kubera urukundo awukunda.
7. Shemi
Mico Shema Gibril umusore ukiri muto, mu gihe gito amaze atangiye umuziki by'umwuga amaze gukundwa n'abantu benshi abikesha indirimbo ye 'Peace of Mind' yatumye amenyekana, bituma ahita akomerezaho n'izindi n'ubwo akibifatanya n'amasomo.
8. QD
Diaby Quasy Shema uzwi ku izina rya QD, ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi abikesha indirimbo ye 'Teta' bahise banamwitirira bitewe n'uko abantu ari yo bamumenyeho.
Ni indirimbo yabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga abona itangiye gukundwa, yigira inama yo kuyishyira hanze abona irakunzwe mu buryo atakekaga.
Urutonde rw’abahanzi bagiye bazamuka mu buryo butagoranye cyane ni rurerure gusa aba ni bo basa n’abamenyekanye cyane ndetse bikabahesha n’amahirwe yo gutangira gukorana na company zitandukanye bamwe bakajya no mu bitaramo hanze y’ U Rwanda kuko bamaze kugira abakunzi impande zitandukanye z’isi.
What's Your Reaction?










