Shatta Wale yahakanye urwango ruvugwa hagati ye na mugenzi we Stonebwoy
Umuhanzi wo muri Ghana, Shatta Wale wavuzwe cyane mu ihangana na mugenzi we, Stonebwoy yavuze ko atigeze yangana na we ahubwo byatijwe umurindi n'itangazamakuru.
Charles Nii Armah Mensah Jr. uzwi mu muziki w'injyana ya Dancehall nka Shatta Wale yavuze ko atigeze yangana n'undi muhanzi w'iwabo muri Ghana, Stonebwoy, ahubwo ibyavuzwe byose byazamuwe n'itangazamakuru ryarebye ku ruhande rubi gusa.
Shatta Wale wifata nk'Umwami w'Injyana ya “Dancehall” yahishuye ko nta rwango afitanye n'abandi bahanzi barimo umuhanzi ukomeye wo muri Ghana, Stonebwoy, ukunda guhanganishwa na we.
Yagize ati:"Bizatungura abantu kumenya ko abarimo Stonebwoy, Samini n'abandi tumeranye neza, ariko itangazamakuru rishingira ku bibi gusa rikaba ari byo ritangaza."
Shatta Wale yakomeje avuga ko hari igihe Stonebwoy yumvaga ibivugwa bikamurakaza bigatuma asubizanya uburakari, bigakomeza bikazamura ibibavugwaho.
Ati:"Stonebwoy ni umuturanyi. Iyo mbonye abantu batewe impungenge n'umubano wacu, menya ko itangazamakuru ryakuririje ibyavuzwe."
"Icyo nzi cyo Stonebwoy ntabikunda kandi ndabyumva cyane ko ari kimwe mu bigize ibi twirirwamo by'imyidagaduro, natwe turi bamwe muri byo."
Pulse Ghana yanditse ko ihangana rivugwa hagati ya Shatta Wale na Stonebwoy riterwa ahanini n'uwiyita Umwami w'Injyana ya “Dancehall” bahuriyemo muri Ghana. Buri umwe yiyita umwami wayo.
Ibyo byigeze gutuma abo muri icyo gihugu bifuza ko hategurwa igitaramo cyo kubahanganisha ngo barebe uhiga undi.
What's Your Reaction?










