Omah Lay yemeye ko yarangijwe n'urumogi
Umuhanzi w'Umunya-Nigeria, Stanley Omah Didia uzwi cyane nka Omah Lay, yatangarije abamukurikira ko urumogi rwamwangije ku buryo yagize ikibazo cy’amaso ndetse kuri ubu yambara amadarubindi kugira ngo arebe neza.
Mu mashusho magufi yashyize kuri Snapchat, uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo nka "Godly", "Soso", "Understand", n'izindi, yagaragaje ko urumogi rwamwangirije amaso cyane.
Ati "Igbo (urumogi) rwarandangije. Amaso yanjye yarangiritse. Sinigeze ntekereza ko hazagera igihe ntangira kwambara amadarubindi kugira ngo nsome cyangwa se ndeba televiziyo, ariko ubu ngomba kuyambara."
Uyu muhanzi wigeze kugira ibihe bye byiza mu myaka micye ishize yigeze no kuvuga ko bibazo yahuye nabyo mu rugendo rwe rw'ubwamamare, harimo agahinda gakabije, no kwangirika k'ubuzima bwe bwo mu mutwe.
Omah Lay ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bavukiye ndetse bagakurira mujyi wa Port Harcourt uri muri Leta ya Rivers, ndetse ukuba uzwiho kugira ibikorwa byinshi by'ubuhomora n'urugomo, bamwe badatinya no kuvuga ko bimwe mu byamubase ari ho abikomora.
What's Your Reaction?








