5K Etienne yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we [AMAFOTO]
Umunyarwenya 5K Etienne yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwizeyimana Josiane
Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026, umunyarwenya Iryamukuru Etienne wamamaye ku izina rya 5K Etienne yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwizeyimana Josiane, mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali ku gicamunsi.
Uku gusezerana kubaye nyuma y’umunsi umwe gusa 5K Etienne yambitse impeta y’urukundo (fiançailles) Uwizeyimana Josiane, mu muhango wabereye i Rebero mu ijoro ryo ku wa 3 Gashyantare 2026.
Ku wa 4 Gashyantare 2026, uyu munyarwenya yasangije abakunzi be amafoto ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza uwo mwanya wihariye, ayaherekeza amagambo agira ati: “Yavuze ngo yego.”
Aba bombi baherutse gutangaza ko bitegura gukora ubukwe bwabo mu kwezi k’Ugushyingo 2026, mu gihe indi mihango isigaye izategurwa mu minsi iri imbere.
5K Etienne aherutse kubwira itangazamakuru ko we na Josiane bamaze imyaka ibiri bakundana, nyuma yo guhura mu bukwe bari batashye, bagahana nimero, bigenda biganisha ku rukundo rukomeye.
Ubwo yerekanaga umukunzi we ku nshuro ya mbere mu ruhame byari ku isabukuru ye, 5K Etienne yamutomoje amagambo yuje urukundo n’amarangamutima, avuga ko yamuhinduye byinshi mu buzima bwe.
INDI NKURU WASOMA : Abayobozi bagomba kuryozwa imishinga yadindiye
Yavuze ko amukunda byimazeyo, ko buri munota awumarira mu kumwitegereza no kumwiyegurira, anasaba Imana ko iminota yagenda gahoro kugira ngo abashe kumarana igihe kinini n’uwo akunda.
Ati: “Kugutekereza bituma ntagoheka, kukurota bigatuma mbona nsinziriye, kuba ndi kumwe nawe bituma nkomeza kubaho… Nzi neza ko ejo nzagukunda kurushaho.”
Mu mwaka ushize nibwo 5K Etienne yashyize akadomo ku masomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Mount Kenya University, mu ishami rya Business and ICT.
What's Your Reaction?










