Selena Gomez yasabye imbabazi kubera kuvuga izina rya P Diddy mu ruhame

Nyuma yuko P Diddy atawe muri yombi ashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina abatari bake bakamugira igicibwa, Selena Gomez yibeshye amuvuga mu ruhame arakomerwa, ahita asaba imbabazi.

Oct 28, 2024 - 10:38
Oct 28, 2024 - 12:12
 0
Selena Gomez yasabye imbabazi kubera kuvuga izina rya P Diddy mu ruhame

Umuhanzikazi wo muri Amerika, Selena Gomez wari mu muhango w’ubugwaneza wa kompanyi ye y’ibirungo by’ubwiza ‘Rare Beauty’ mu mujyi wa Angeles yahawe umwanya wo gutanga igihembo k’uwitwa ‘Didi’ ahamagaye uwo yarabwiwe aribeshya avuga Sean ‘P Diddy’ Combs abari aho bamuvugiriza induru ahita asaba imbabazi.

Igitangazamakuru ‘The Daily Mail’ cyanditse ko Selena Gomez w’imyaka 32 wakunzwe mu ndirimbo ‘Calm Down’ yasubiranyemo na Rema, na ‘Lose You To Love Me,’ yagaragaye i Angeles mu gikorwa cy’ubugwaneza cyateguwe na kompanyi ye ikora ibirungo by’ubwiza izwi nka ‘Rare Beauty.’

Muri icyo gikorwa, hatanzwe igihembo ku mwana w’umukobwa witwa Didi Hirsch ukora mu buvuzi bw’amenyo, ashimirwa uruhare akomeje kugaragaza mu kuvura amenyo.

Selena Gomez ni we wahawe umwanya ngo amuhembe, ageze imbere ahamagara Sean ‘P Diddy’ Combs aho kuvuga uwo mukobwa witwa Didi. Ibyo byatumye abantu bamuvugiriza induru bibaza impamvu ahamagaye P Diddy uri gukurikiranwaho ibyaha birimo iby’ihohotera rishingiye ku gitsina afunzwe.

Yahise abitekerezaho asaba imbabazi. Ati:”Mumbabarire ndibeshye ni ‘Didi’ ntabwo ari P Diddy.”

Umuntu asubije amaso inyuma yabona ko P Diddy yarafitanye imikoranire n’uwahoze ari umukunzi wa Selena Gomez, Justin Bieber. Bivugwa ko igihe urukundo rwabo rwari ruri mu bihe byiza, ubwo hari hagati y’umwaka wa 2010 na 2018, ntacyo bahishanyaga bakaba baritabiraga ibirori byategurwaga na P Diddy.

Uretse ibyo kandi banisangaga muri studio z’uwo mugabo ziherereye mu nzu ye yitwa ‘Bad Boy Entertainment.’ Abo bombi baraziranye cyane.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow