Icyo ibihembo bya VMAs 2024 byasize
Ibihembo bya VMAs 2024 byatangiwe i New York bisiga ibitari byitezwe kubera bamwe mu bahanzi bari bahatanyemo batashye amara masa kandi bari bafite indirimbo zakunzwe cyane.
Mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira ku wa 12 Nzeri 2024 mu nyubako ya UBS Arena i New York hatangiwe ibihembo bya VMAs (Video Music Awards) bishingiye kuri Televiziyo y’ubukombe ya MTV. Ni ibihembo byasize Tyla yongeye kwanikira Burna Boy, Davido, Ayra Starr na Tems, naho Taylor Swift asumbya urutugu Beyonce’.
Byari biteganyijwe ko ibihembo ‘VMAs 2024’ bizatangwa ku wa 10 Nzeri ariko bamaze kubona ko uwo munsi hashyizwe ikiganiro mpaka hagati y’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu w’Amerika aribo; Donald Trump na Kamala Harris. Byarangiye babishyizwe ku wa 11 Nzeri 2024.
Umunsi wageze, ibihembo byaraye bitanzwe bisiga ibintu byatunguye abatari bake bari bategereje uko biza kugenda.
Taylor Swift yageze mu kirenge cya Beyonce
Mbere yuko ibi bihembo bitangwa, Taylor Swift yarafite ibihembo 23 naho Beyonce’ yarafite 30; muri ibyo 30, ibye ku giti ke ni 26, harimo 2 yegukanye ari kumwe na Destiny’s Child n’ibindi 2 yegukanye ari kumwe na The CARTERS.
Muri ibyo byatanzwe uyu mwaka, Taylor Swift yegukanye 7 mu bisata 12 yarahatanyemo, yahise agira ibihembo 30. Beyonce’ we yatashye amara masa kuko mu bisata 3 yarahatanyemo nta na kimwe yabashije kwegukana, yagumanye umubare w’ibyo yarafite.
Taylor Swift akomeje guhigana na Beyonce’ utarahiriwe n’uyu mwaka, ariko nubwo ahigana na we muri VMAs, Beyonce’ aracyayoboye abahanzi bose mu kugira ibihembo byinshi yegukanye bya ‘Grammys’ akaba abitse 32.
Muri ibyo bihembo, Taylor Swift yabaye umuhanzi wa mbere wegukanye ibihembo 5 by’indirimbo ifite amashusho meza, abifashijwemo n’indirimbo ‘Fortnight’ yafatanyije na Post Malone.
Tyla yongeye kwanikira abahanzi bo muri Nigeria
Uyu mukobwa w’imyaka 22 wo muri Afurika yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza iri mu njyana ya ‘Afrobeats’ (Best Afrobeats Award) abifashijwemo n’indirimbo ye ‘Water.’
Yegukanye icyo gihembo ahigitse Davido; Sensational ya Chris Brown, Davido na Lojay, City Boys ya Burna Boy, Love Me Jeje ya Tems, Ruin ya Usher na Pheelz, na Last Heartbreak Song ya Ayra Starr na Giveon.
Amaze kugihabwa yavuze ko ahagaraririye injyana y’Amapiano izwi muri Afurika y’Epfo, ariko ntiyibagiwe gusuhuza abakora injyana ya Afrobeats.
Yagize ati:”Umuziki w’Afurika ushobora no kwisanga no mu njyana ya ‘Pop’, njye ndi Umunyafurika y’Epfo […] ndikumurika injyana y’Amapiano, ndikumurika umuco wacu […] ndasuhuza abahanzi b’injyana ya Afrobeats: Tems, Ayra Starr, Lojay, Burna Boy, Wizkid na Rema.”
Si ubwa mbere atsinze abo bagabo n'abakobwa kuko no mu itangwa ry’ibihembo bya Grammys 2024, yarabahigitse abegukanana igihembo cya ‘Best African Music Performance Award’ Abanya-Nigeria babibabariyemo ariko ntacyo byatanze none yongeye arabatsinda.
Abanya-Nigeria bongeye barahaguruka bavuga ko Tyla ari umuhanzikazi wo mu njyana y’Amapiano atari uwo mu njyana y’Afrobeats, bagerageje gushaka ingingo zarengera abahanzi babo bihebeye injyana ya ‘Afrobeats’ bahamya ko ari bo bakwiye kuyihatanamo. Kugeza ubu ntacyo bivuze kuko igihembo cyamaze gutangwa.
Beyonce' ntabwo yahiriwe na VMAs 2024
Tyla yaraye ahigitse abarimo Davido, Ayra Starr, Burna Boy na Tems
What's Your Reaction?










