Kubura album ye ya mbere no kwishumbusha indi! Imyaka 12 ya Lydia Jazmine mu muziki

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Lydia Jazmine uri i Kigali mu bikorwa byo kumenyekanisha ibikorwa bye birimo na album ye yise "The One And Only", yagarutse kuri byinshi mu myaka 12 amaze mu muziki.

Oct 18, 2025 - 08:52
Oct 18, 2025 - 18:38
 0
Kubura album ye ya mbere no kwishumbusha indi! Imyaka 12 ya Lydia Jazmine mu muziki
Lydia Jazmine ari mu kiganiro kuri Magic FM Rwanda

Lydia Nabawanuka, amazina nyakuri ya Jazmine ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane muri Uganda, ndetse akaba azwiho gushyigikira kenshi abahanzi bagenzi be mu bikorwa byabo.

Jazmine uri i Kigali mu Rwanda mu bikorwa byo kumenyekanisha imiziki ye na album ye nshya muri rusange, ubwo yaganiraga na Royal FM yavuze ko amaze imyaka 12 mu muziki ndetse kuri ubu yishimira ko yashyize hanze album ye ya mbere afiteho uburenganzira bwuzuye. 

Yagize ati "Ndi mu ruganda rw'umuziki kuva mu 2014, ndumva ari nk'imyaka 12. Ni urugendo rurerure, yego nari mfite album mbere yitwa 'Special' ari yo ya mbere narigize gusa icyo gihe ntabwo yari mu biganza byanjye." 

Impamvu hari abo twakoranga icyo gihe, rero urabizi ibintu byabo dutandukana ntabwo nari mfite uburenganzira kuri icyo gihangano cyanjye. Ubu ni njyewe 100% n'itsinda ryanjye natangije dukorana." 

Uyu muhanzikazi kuri ubu album ye ya mbere avuga ko afiteho uburenganzira, iriho indirimbo 15 zirimo na "True Love" yakoranye na Bwiza, ndetse n'izo yakoranye n'abarimo Jose Chameleone, Skales na Lava Lava wo muri Tanzania. 

Lydia Jazmine wageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere yivugiye ko ababyeyi be ari naho bakomoka 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com