Umuyobozi wo muri Canada yasabye imbabazi Drake
Uwahoze ayobora ishyaka ryo muri Canada ryitwa NDP, Jagmeet Singh yasabye imbabazi Drake ku bwo kwitabira igitaramo cya Kendrick Lamar.
Jagmeet Singh wayoboye ishyaka rya NDP kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2025 yatunguranye asaba imbabazi Drake wamubonye yitabiriye igitaramo cya Kendrick Lamar akamwita ikigoryi.
Kendrick Lamar uri kumwe na SZA mu bitaramo bise Grand National Tour bataramiye i Toronto muri Canada ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025. Mu bitabiriye icyo gitaramo harimo Umunye-Politike wo muri icyo gihugu witwa Jagmeet Singh.
Drake amaze kubona ko yakitabiriye kandi ari inshuti dore ko aherutse kujya mu mubare w'abamukurikira kuri Instagram, yahise aca mu gikari amwita igicucu.
Jagmeet Singh we yicujije icyatumye akitabira ariko ahamya ko yararuwe na SZA. Yaboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi Drake ari nako amurata ibigwi.
Yagize ati:"Nitabiriye kiriya gitaramo ngiye kwirebera SZA, ariko kubera ibyo nabwiwe nyuma, iyo ntakitabira. Drake yateje imbere uyu mujyi n'igihugu cya Canada. Nzahora nkunda Drake."
Ibyo gucyocyorana hagati ya Drake na Kendrick Lamar byakajije umurego muri Mata 2024. Byabaye ibindi bindi, Kendrick Lamar asohoye indirimbo yise "Not Like Us" kugeza na n'ubu buri umwe muri bo ntiyumvikana n'undi.
What's Your Reaction?










