Umwami Charles III yahishuye indirimbo akunda ya Davido n’icyo yamukundishije
Umwami w’Ubwami bw’U Bwongereza, Charles III yavuze ko akunda indirimbo Kante ya Davido, ahamya ko yamukundishije ururimi rw’Icyongereza ruvugwa n’abo muri Nigeria.
Charles III uyobora Ubwami bw’U Bwongereza yafashe umwanya atangaza indirimbo zimunyura ageze ku ndirimbo y’umuhanzi wo muri Nigeria, Davido, ahishura ko indirimbo ye ‘Kante” ari yo ndirimbo akunda ndetse yamukundishije imvange y’ururimi rw’Icyongereza cyivugwa muri Nigeria.
Nk’uko Igisubizo.com yari yabikubwiye mu minsi yashize, Umwami w’Ubwami bw’U Bwongereza, Charles III yamaze iminsi yumva indirimbo agira izo ahitamo yakunze cyane kurusha izindi.
Mu ndirimbo z’abahanzi yakunze harimo n’iya Davido yafatanyije n’umukobwa w’iwabo muri Nigeria, Fave, maze bayita “Kante.”
Iyo ndirimbo iri mu ndirimbo 17 zasohotse kuri album ya Davido “Timeless” ku wa 31 Werurwe 2023.
Mu gutangaza iyo ndirimbo, Umwami Charles III yagize ati:”Davido yatumye nkunda Icyongereza kivugwa muri Nigeria. Nifuza ko nazakivuga igihe nazaba nasuye Nigeria. Nshimiye injyana ya Afrobeats, irimo gukura ikomeza kuba ngari ku Isi.”
Iyi ndirimbo ishimwe n’Umwami Charles III, nyuma yuko Fave yavuze ko yatunguwe no guhamagarwa n’abari mu itsinda rya Davido bamuhamagariye kuza gukorana indirimbo na Davido. Icyo gihe ngo byaramushimishije cyane.
Bamaze kuyikora biteguye ko izasohoka kuri album muri Werurwe 2023, Davido yabwiye abari mu itsinda rye ko bagomba kumwishyura buri kimwe uwo mukobwa, Fave, kandi we yari azi ko ayikoreye ubuntu.
Umwami Charles III akunda indirimbo "Kante"
Davido yacyejwe n'Umwami w'Ubwami bw'U Bwongereza, Charles III
What's Your Reaction?










