Snoop Dogg yahishuye icyatumye abana n'umugore we imyaka irenga 27

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Snoop Dogg yavuze ko gukundwakaza umugore we bitumye barambana.

Oct 15, 2024 - 10:23
Oct 15, 2024 - 16:17
 0
Snoop Dogg yahishuye icyatumye abana n'umugore we imyaka irenga 27

Snoop Dogg uri mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yagarutse ku kuba yariyemeje gukundwakaza umugore we bituma ari kurenza imyaka 27 bari kubana nk'umugabo n'umugore.

Ibyamamare bitandukanye bikunda kuvugwa mu nkuru z' inkundo zikurikirwa na gatanya. Ibyo bituma biba inkuru kubona icyamamare kimaranye imyaka irenga 20 n'umugore umwe.

Icyamamare ku Isi mu njyana ya hip-hop, Snoop Dogg yahamije ko urukundo ku mugore we ruhora rwiyongera umunsi ku wundi, ahita aboneraho n'umwanya wo gukebura iki kiragano (new generation) gishya.

Yagize ati:"Iki kiragano gitekerezo ko gukunda umugore bya nyabyo ari ubugoryi, njye nkunda umugore wanjye ntacyo nishisha. Ni umugore wanjye kandi niyemeje kuzamukorera ikintu icyo ari cyo cyose."

"Ku myaka 27 ishize tubana nk'umugabo n'umugore, sinzi ingano y'umushahara ahembwa, sinshaka no kuwumenya. Njye ndakora nkita ku muryango, umugore na we ankorera buri kimwe, tubanye neza mu muryango."

Snoop Dogg yakomeje ahanura abagabo bacungira ku mishara y'abagore ngo bagabane. Ati:"Niba ucunga umugore yahembwe ugashaka ko mugabana 50/50 uri umugabo mbwa. Ikizima ni uko wakwita ku muryango ukareka n'umugore akisanzura."

"Njyewe nta kintu ngomba gukora kugira ngo mpishe umugore wanjye ibyo ntunze, umugore wanjye si umunyamusozi mu byanjye, agomba kubimenya. Bagabo mujye mureka abagore bamenye ibyo mutunze kuko iyo mwemeranyije kubana muba muvuze ko mubaye umwe."

Snoop Dogg uzwi mu ndirimbo 'Drop It Like It's Hot' yavuze ko ibyo biri gukomeza kumufasha kuryoherwa n'urushako.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow